Huye: Umugabo wari ukuriye irondo ndetse n’umushumba bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica umukecuru babanaga mu rugo rumwe

May 29, 2024 - 07:21
 0  293
Huye: Umugabo wari ukuriye irondo ndetse n’umushumba bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho  kwica umukecuru babanaga mu rugo rumwe

Huye: Umugabo wari ukuriye irondo ndetse n’umushumba bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica umukecuru babanaga mu rugo rumwe

May 29, 2024 - 07:21

Abarimo umugabo wari ukuriye irondo ndetse n’umushumba mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho icyaha cyo kwica umukecuru babanaga mu rugo rumwe.

Amakuru avuga ko umukecuru w’imyaka 95 witwaga Nakabonye Venantie yagaragaye yapfuye, bigakekwa ko yaba yanizwe n’umuhungu we witwa Shumbusho Viateur w’imyaka 48 ndetse n’umushumba wabaga mu rugo rwe witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28.

Uyu Nyakwigendera wabanaga mu rugo n’umuhungu we, urupfu rwe rukimenyekana abaturanyi babanje kugira ngo ni urupfu rusanzwe kuko yari asanganwe ubundi burwayi; gusa inzego z’ibanze zigeze iwe zisanga nyakwigendera yanizwe, afite inzitiramibu mu ijosi kandi ngo bigaragara ko itandukanye n’iyo yararagamo, ndetse umurambo we ufite ibikomere ku irugu.

Ababibonye bavuze ko ngo byagaragaraga ko abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo munsi y’igitanda, ngo babe basibanganya ibimenyetso, ariko ntibihite bibakundira.

Muri uru rugo, habagamo abantu benshi, kuko ubusanzwe uyu Nyakwigendera yabanaga n’abakazana be babiri, umuhungu we, abuzukuru umunani ndetse n’umushumba, kandi bikavugwa ko nta makimbirane yari azwi yavugwaga mu muryango we.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’uru rupfu, avuga ko bitaremezwa neza niba ari bo babikoze, kuko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize hari amakuru yamenyekanye y’umukecuru wasanzwe mu rugo yapfuye. Ntabwo haremezwa ko yishwe n’umuhungu we ariko ari muri bamwe bafashwe mu bakekwa.’’

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461