Huye: Haravugwa itsinda ry’ibisambo byiba imyaka mu mirima bamara kuyigurisha bakajya kurya inyama z’ingurube

Huye: Haravugwa itsinda ry’ibisambo byiba imyaka mu mirima bamara kuyigurisha bakajya kurya inyama z’ingurube
Mu karere ka Huye Umurenge wa Rusatira haravugwa Itsinda ry’ibisambo byiba imyaka mu mirima bamara kuyigurisha bakajya kurya inyama z’ingurube no kunywa inzoga mu dusantire.
Aba bajura ngo bakusanya ibyo bibye bakabigurisha ku kiguzi gito, hanyuma bakajya mu tubari kunywa inzoga ziherekejwe na Mushikaki z’ihene cyangwa inyama z’ingurube.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko abahinze imyumbati bamaze kwihanagura kuko igiti gitangira gushoro abajura bayitwara.
Umwe yagize ati: “Ubu nta kantu wabona imyumbati yeze kuko nanjye narinyifite ariko abajura bayigiyemo bayimaramo ku buryo ntavuga ngo ndabona akumbati ko guhekenya cyangwa guteka. Turasonza bitewe n’ubujura kandi abenshi babyiba bajya kubigurisha.”
Undi ati: “ hari abantu badakora bakirirwa bagenda cyangwa bakirirwa dusantere bari mu mikino runaka. Nk’ubu cyane cyane imyumbati nubwo yabembwe ariko imyinshi bagiye bayiba"
Aba baturage bavuga ko usibye n’imyumbati, ngo nta gitoki cyana kuko bahita bagica bakajya kukigurisha bakabona amayoga.Gusa ngo babazwa n’uko mu gihe hari ufashwe agafungwa ahita arekurwa."
Ati" Ese iyi nzara mubona tuzayikira? Nk’ubu ejo bundi umwana yakuye kiro y’imyumbati…bahise bamufungura ako kanya. Bakigera i Rusatira yahise ataha! Ngo ubundi se nzabura kuyikura!
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko abaturage bakwiye gutanga amakuru arambuye ku bagize iri tsinda ry’abajura, kugirango batabwe muri yombi.
Avuga ko uretse n’ubujura bw’imyaka, n’ikindi kintu cyose …ni icyaha umuntu aba akoze.
Ati: Icyo dushishikariza abaturage ni ukwitabira umurimo bagakora. Rero ikintu cyose kibangamiye umutekano wabo, amakuru agatangwa ku buyobozi ndetse n’inzego z’umutekano dufatanya, hanyuma tugafasha abaturage kugikemura.”