Huye: Dore Batandatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw'ingutu muri Tumba na Ngoma

Dec 1, 2024 - 07:39
 1  767
Huye: Dore Batandatu batawe muri yombi  bakekwaho ubujura bw'ingutu  muri Tumba na Ngoma

Huye: Dore Batandatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw'ingutu muri Tumba na Ngoma

Dec 1, 2024 - 07:39

Mu ijoro ryacyeye rishyira itariki ya 30 Ushyingo 2024, mu Mirenge ya Tumba na Ngoma mu Karere ka Huye, Polisi yafashe abantu batandatu b’igitsina gabo, bakekwaho guhungabanya umutekano.

Mu bafashwe umuto muri bo afite imyaka 19 naho umukuru afite 48. Bane muri bo bakekwaho kwiba moto z’abaturage, ndetse banafatanywe moto ebyiri bikekwa ko ari izo bibye, naho umwe akekwaho gukoresha iri tsinda no kubagurira moto bibye, mu gihe undi akekwaho ubujura bwo gutega abantu akabambura.

Aba bose bafungiye kuri station ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bashyikirizwe ubugenzecyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda dukesha aya makuru, arasaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru, akaburira n’abishora mu byaha kubireka.

Agira ati, "Polisi dukomeje ibikorwa byo kubafata aho bari hose."

Source: Kigali today 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461