Hari ibihembo biteganyijwe ku bagore bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda bagiye gushimirwa

Hari ibihembo biteganyijwe ku bagore bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda bagiye gushimirwa
Ibihembo bihabwa abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi n’ubuyobozi bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya gatatu, hanashimirwa uruhare bagize mu iterambere ry’igihugu mu myaka 30 ishize.
Ibi ibihembo bitegurwa n’ikigo 1000 Hills Events, gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore, n’abantu ku giti cyabo.
Aba bagore bazahembwa binyuze mu matora. Bazagenda bandikishwa n’abantu babafitiye icyizere cyangwa bo ubwabo.
Igikorwa cyatangiye ku wa 16 Gashyantare 2024 ariko gutora bizatangiua kuva tariki 2 Werurwe 2024.
Abagore bahataniye ibihembo 42 bazahiganwa mu byiciro bitandukanye birimo icy’abakora ubucuruzi butandukanye, abagore bafite ibigo ndetse n’ababiyoboye.
Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan, yavuze ko ibi bihembo bikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo batere ingabo mu bitugu abagore bari mu bucuruzi n’ubuyobozi.
Ati “Ibi bihembo bigamije kugira ngo tubongere imbaraga kuko nk’umuntu ushobora kuba yari agiye kuva mu bucuruzi, ariko mu bahatana batanu ugahemba umwe, akavuga uburyo yazamuye ibikorwa bye, ahagaze neza, agaha imbaraga abandi ndetse n’ibyiza yakoze akabishimirwa.”
Yakomeje avuga ko abagore bahiga abandi bahabwa amahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubumenyi.
Umukozi mu mushinga Hanga Akazi, Mary Maina, yavuze ko ibi bihembo bigamije gufasha abagore kwitinyuka, barebeye kuri bagenzi babo bazatsinda.
Ati “Nk’umushinga ukora mu guhanga akazi, dukorana cyane n’abikorera mu mbogamizi nyinshi tujya tubona n’uko mu bagore hari ikintu cyo kwitinya no kubura abantu bareberaho."
“Kugira ngo iyo mbogamizi ibashe kuvaho ni ukugaragaza abandi bagore bakoze uburyo bashoboye bakabasha gutera imbere mu bikorera, kugira ngo na wa mukobwa uri mu cyaro abone ko hari icyizere yakuramo ibyo ashaka.”
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 22 Werurwe mu kwizihiza ukwezi kwahariwe abagore. Ni igikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bw’imishinga itandukanye iteza imbere abagore nka Hanga Akazi, FINN Partners Ltd, GIZ n’abandi. Kuri uyu munsi kandi hazaba inama izagaragaza iterambere ry’abagore mu mpande zitandukanye.
