Hano nzahicaza abakobwa wowe wasambanyije- Yago avuga ko Dj Brianne atingana

Hano nzahicaza abakobwa wowe wasambanyije- Yago avuga ko Dj Brianne atingana
Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yahaye gasopo Gateka Esther uzwi nka Dj Brianne, aho avuga ko ngo n’akomeza kumumenyera aza gushyira hanze amabanga ye yose harimo n’abakobwa bagenzi be yaryamanye nabo.
Yabigarutseho mu kiganiro yashyize ku muyoboro we, wa You Tube, ubwo yari yatumiye mu kiganiro umugabo bivugwa ko yakundanyeho n’uyu Brianne ariko bakaza gutandukana.
Mu biganiro muri iyi minsi Yago ashyira hanze, akunze kumvikana avuga ko Brianne n’abo bafatanyije bagiye bamumenyera kenshi akabihorera none ngo igihe kirageze ngo nawe abahe gasopo.
Mu kwihanangiriza Brianne, Yago yavuze ko azazana abakobwa bose uyu mu Dj yagiye ashuka akabasambanya kandi ari bagenzi be, abizeza ko bazakora ubukwe. Si abo gusa kuko ngo hari n’urugo yashenye nyuma yo kwinjira urugo rwe akigarurira umugore wa nyiri urugo.
Yagize ati" Naguhaye Gasopo ndabigusubiriramo, iki ni ikimenyetso kimwe kindi. Hano nzahicaza abakobwa wowe wasambanyije kandi nawe uri umugore .Ugasambanya abakobwa bagenzi bawe , hari abagabo wasenyeye wowe. Ubuse nzane wa mugore? Umugore ufite umugabo uba hanze wasenyeye wowe!"
Ntabwo ari Brianne gusa Yago barebana ay’ingwe gusa, kuko harimo n’abandi barimo uwiyita Godfather kuri X, Umunyamakuru kuri YouTube Murindahabi Irene uzwi nka M Irene, Umuhanzi unanyuza ibiganiro kuri YouTube, Hahirwabasenga Timothé uzwi nka Sky 2 n’abandi.
Aba bose bamaze iminsi baterana amagambo bishingiye ku biganiro bakora bifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo na You Tube.
Ahanini umuriro watangiye kwaka, ubwo umunyamakuru Yago Pon Dat, aherutse gushyira hanze ikiganiro avuga ko yifuza gusubiza abo avuga ko bamwibasiye barimo abanyamakuru bagenzi be nka Murindahabi Irene, abashinja guha umwanya abamusebya.
Iki kiganiro cya Yago cyaje kinakurikira ikiganiro mpurizahamwe (Space) cyakozwe kuri X, cyari kiyobowe n’uwiyita God Father kuri uru rubuga, aho bamwe mu bagitanzemo ibitekerezo bagiye banenga Yago bavuga ko yijunditse abantu bose nyamara nta mpamvu.
Yago mu ntangiro z’iki cyumweru yifashishije imbuga ze, avuga ko uwita Godfather n’abandi bamuvugaho nabi ari inyangarwanda kuko ngo barimo batandukanya abanyarwanda.
Mu biganiro byatambutse mu mezi yashize, Dj Brianne yagiye ashinja Yago ko atera inda abana b’abakobwa akabihakana kandi akaba anakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Mu kwatsa umuriro rero, Yago akoresheje You Tube channel ye (Yago Tv Show), yabaye nk’uwihimura avuga ko uyu Brianne na we ari umutinganyi.
Dr Utumatwishima mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 15 Kanama 2024, abinyujije ku rubuga rwe rwa X asabye ko RIB igomba kwinjira muri ibi bibazo kuko bitakiri imikino nk’uko yabitekerezaga.
Ati: " Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze. Yago, Godfather, M Irene, Sky 2, etc; Gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho.
Kugeza ubu ntacyo uru rwego rw’ubugenzacyaha burabivugaho, gusa uyu Yago aherutse kurwitabaza ubwo umuyoboro we wari wibwe n’uwari umukozi we ariko akaza gufatwa akanakatirwwa imyaka ibiri y’igifungo gisubitse.