Handball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia rugana ahashimishije

May 16, 2024 - 05:55
 0  104
Handball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia rugana ahashimishije

Handball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia rugana ahashimishije

May 16, 2024 - 05:55

Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 n’abatarengeje imyaka 20, yageze muri 1/2 cya IHF Trophy ikomeje gukinirwa muri Ethiopia, nyuma y’uko iy’abatarengeje imyaka 18 itsinze iy’u Burundi.

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda yari irimo nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu inganyije na Ethiopia amanota 29 kuri 29 bigahita bituma isoza ku mwanya wa mbere kuko Indi mikino yose yayitsinze.

Uku kugera muri 1/2 kw’iyi kipe kwatumye izahura na Kenya muri 1/2 yabaye iya kabiri mu itsinda ryayo.

Naho mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, ikipe y’u Rwanda yasoje imikino y’itsinda yari irimo iyoboye nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu y’u Burundi amanota 38-25.

Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 20 yo ntiramenya iyo bigomba guhura muri 1/2 kuko kuri uyu mugoroba hateganyijwe imikino yo mu rindi tsinda isiga abasore b’u Rwanda bamenya ikipe bazacakirana muri 1/2.

 

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268