Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

Jul 31, 2024 - 09:12
 0  837
Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

Jul 31, 2024 - 09:12

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko inama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabereye i Luannda yahuje Guverinoma y’iki Gihugu n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarika imirwano, hanatangazwa itariki bigomba gutangira kubahirizwa.

Ni inama yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenze we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama kandi yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza muri ibi biganiro.

Ubutumwa dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, bwagiye hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, buvuga ko iyi iyi “nama ya kabiri ku rwego rw’Abaminisitiri yigaga ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze guhumuza.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko “Inama yemeje guhagarika imirwano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC kuva tariki 04 Kanama, bigakorwa ku bugenzuzi bw’urwego rwihariye.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko “rugikomeje kugira ubushake bwo kuba habaho amahoro arambye mu karere, habayeho gushaka umuti w’umuzi w’amakimbirane.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na we wagize icyo avuga kuri ibi biganiro, yavuze ko byamaze amasaha 12, aboneraho gushimira Perezida wa Angola wabiyoboye ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb Tete Antonio.

Uretse gushimira aba bayobozi bo muri Angola, Minisitiri Nduhungirehe yanashimiye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Therese Kayikwamba Wagner ku bwo kungurana ibitekerezo byiza kandi by’ukuri, mu buryo bwubaka ndetse bunagamije kugera ku ntego.”

Mbere y’uko ibi biganiro biba, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yatangaje ko Guverinoma y’iki Gihugu ikomeje guhagarara ku myanzuro yari yarafatiwe i Luanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari ayoboye intumwa z’u Rwanda
Yashimiye Perezida wa Angola wayoboye ibi biganiro
Na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola
Ndetse na mugenzi we wa DRC
Inama yahumuje nyuma y’amasaha 12
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268