Hagiye gushyirwaho itegeko ribuza abihinduje igitsina kurera abana baba bakuye mu yindi miryango

May 22, 2024 - 02:06
 0  128
Hagiye gushyirwaho itegeko ribuza abihinduje igitsina kurera abana baba bakuye mu yindi miryango

Hagiye gushyirwaho itegeko ribuza abihinduje igitsina kurera abana baba bakuye mu yindi miryango

May 22, 2024 - 02:06

U Burusiya buri hafi gishyiraho itegeko rishya ribuza abaturage bo mu bihugu byemera abihinduza igitsina, kuba bafata abana bo muri icyo gihugu ngo babarere babakuye mu yindi miryango.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Piskarev Vasily, ku wa 20 Gicurasi 2024.

Mu Ugushyingo ni bwo Piskarev Vasily yavuze ko hagiye kurebwa uburyo bahagarika abaturage bemererwa n’ibihugu byabo kuba bakwihinduza igitsina kudafata abana bo mu Burusiya ngo bajye kubabarera mu miryango yabo.

Mu nama yabaye tariki ya 20 Gicurasi 2024, Piskarev yavuze ko iri tegeko ryo guhagarika abihinduje igitsina bo mu bindi bihugu kurera abana bo mu Burusiya ryamaze kwemezwa kandi ko n’izindi ministeri zo muri iki gihugu zagize icyo zibivugaho.

Ibihugu bihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubwirinzi wa NATO bishyigikiye abihinduza igitsina ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina, ndetse banabemerera kuba bafata abana bakajya kubarera.

Ibi ni ibintu batavugaho rumwe n’u Burusiya kuko bwo bwemeza ko umwana agomba kurererwa mu muryango urimo ibitsina byombi ugizwe na mama na papa, ari na yo mpamvu budashyigikiye iki gikorwa cyo kuba abihinduje igitsina barera abana bakuye ahandi kuko byatuma umwana adakura neza, bityo igihugu kigasubira inyuma.

Kuva mu 2013, u Burusiya bwahagaritse abaturage babwo babana barihinduje igitsina kuba barera abana bakuye ahandi, ndetse bahagarika Abarusiya kwihinduza igitsina guhera mu mwaka ushize.

Kuri ubu itegeko rishya rihagarika ababana barihinduje igitsina gutwara abana bakabarer arigiye gushyirwaho, kabone nubwo baba babyemererwa n’ibihugu byabo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461