Guverinoma y’u Burundi kwikoma u Rwanda nyuma y’igitero cyo mu Bubanza

Guverinoma y’u Burundi kwikoma u Rwanda nyuma y’igitero cyo mu Bubanza
Perezidansi y’u Burundi ibinyujije ku Munyamabanga Mukuru wa Leta, yemeje igitero cya RED-Tabara cyo kuri iki Cyumweru, itariki 25 Gashyantare 2024 mu gace ka Buringa, Komini Gihanga, Intara ya Bubanza aho ivuga ko iki gitero cyibasiye umuryango wari uri mu kiriyo kigahitana abantu 9 barimo abagore 6 n’umusirikare umwe wari utabaye, naho abandi bantu 5 barimo abagore batatu bagakomereka.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Jerome Niyonzima, Umunyamabanga Mukuru wa Leta, ngo iki gitero kandi cyatwikiwemo imodoka irimo umurambo wari ujyanwe mu buruhukiro, imodoka na moto byari hafi aho byahiye ndetse icyicaro cya CNDD-FDD kigasahurwa.
Guverinoma y’u Burundi yamaganye iki gitero yise icya bunyamanswa cyibasiye abaturage b’inzirakarengane bari mu kiriyo.
Guverinoma y’u Burundi kandi yongeye gutunga urutoki u Rwanda irushinja gutoza no guha intwaro umutwe yise uw’iterabwoba wa RED-Tabara ngo udahwema gushyira mu cyunamo u Burundi binyuze mu bitero byibasira abaturage b’inzirakarengane, isaba u Rwanda kohereza abagize uyu mutwe ngo rucumbikiye.
Itangazo risoza guverinoma isaba Abarundi bose kwishyira hamwe bagahangana n’iterabwoba ryose no kumenyesha abayobozi bireba urujya n’uruza rwose rukemangwa.
Guverinoma y’u Burundi yatangaje ibi mu gihe umutwe wa RED-Tabara wigambye iki gitero ukemeza ko wivuganye abasirikare batandatu b’u Burundi ndetse ugafata intwaro n’amasasu.