Guverineri Rubingisa Pudence yagize icyo avuga kubazana kanyanga munda bateza amakimbirane n’urugomo

Jun 22, 2024 - 06:25
 0  168
Guverineri Rubingisa Pudence yagize icyo avuga  kubazana kanyanga munda bateza amakimbirane n’urugomo

Guverineri Rubingisa Pudence yagize icyo avuga kubazana kanyanga munda bateza amakimbirane n’urugomo

Jun 22, 2024 - 06:25

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba bamwe mu baturage bajya mu Gihugu cya Uganda kunywerayo kanyanga kubicikaho kuko bagaruka mu ngo zabo bagateza amakimbirane n’urugomo mu nzira bagenda banyuramo zose.

Yabibasabye kuwa 20 Kamena 2024, ubwo yahuraga n’imboni z’umupaka zikorera mu byambu biri mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kuganira ku kunoza inshingano zabo zo gukumira magendu, iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya imipaka n’imbogamizi bafite.

Akarere ka Nyagatare gafite ibyambu 102 ndetse n’abarinzi babyo 652 basimburanwa amanywa n’ijoro bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano hagamijwe gukumira magendu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Zimwe mu mboni z’imipaka zagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite zirimo ikibazo cy’itumanaho kuko telefone bahawe zimwe zagize ikibazo zikaba zitarakorwa ndetse rimwe na rimwe bakabura amayinite.

Inzego z'umutekano zaganirije Imboni z'umupaka
Inzego z’umutekano zaganirije Imboni z’umupaka

Ngayabarura Eddy Jean de Dieu, yanagaragaje ikindi kibazo cyo guhohoterwa n’ababa bagerageza kwambutsa magendu n’ibiyobyabwenge ku buryo bibagora kwivuza kuri mituweli.

Yagize ati “Mu kazi kacu duhura n’abagome bakadukubita bakadukomeretsa bigasaba ko twivuza ku giti cyacu. Tukaba twifuza ko bishoboka mwadushyiriraho ubufasha ntibigore imiryango yacu.”

Imboni z'umutekano zifuje gufashwa kwivuza mu gihe zahohotewe
Imboni z’umutekano zifuje gufashwa kwivuza mu gihe zahohotewe

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gushyira izi mboni z’umutekano mu buryo bw’itumanaho rusange ku buryo boroherwa no gutanga amakuru ndetse anasaba mu gihe hari uwakomerekeye mu kazi nawe yafashwa kwivuza.

Guverineri Rubingisa, yashimye akazi imboni z’umutekano zikora kuko ibyaha byambukiranya imipaka byagabanutse kimwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigenda ricika.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Bwana Gasana Stephen
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana Gasana Stephen

Ariko nanone yabasabye kuba maso cyane ku bantu bambuka umupaka bakajya kunywera kanyanga hakurya bagaruka bagateza amakimbirane mu ngo zabo ndetse n’urugomo aho banyuze hose.

Yagize ati “Nuriya wayitwaye munda wambutse birangira agize amakimbirane mu rugo, agira urugomo mu nzira aho aca, bigatuma imwe mu Mirenge igize bya byaha bizamuka. Abantu rero bagiye mu byaha ntibaba bagitekereza iterambere.”

Inzego z'umutekano zasabye ko magendu yambuwe abantu ishyikirizwa inzego zibishinzwe aho kugurishwa
Inzego z’umutekano zasabye ko magendu yambuwe abantu ishyikirizwa inzego zibishinzwe aho kugurishwa

Yabasabye kurushaho kugira ubunyangamugayo no kugira amakenga ku kintu cyose kinjizwa mu Gihugu kuko gishobora kuba atari inzoga gusa cyangwa magendu ahubwo gishobora no kuba ikigamije guhungabanya umudendezo w’Igihugu.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461