Guhera ubungubu, amanota nyirizina umwana yagize mu bizami bya Leta, azajya yerekanwa!

Guhera ubungubu, amanota nyirizina umwana yagize mu bizami bya Leta, azajya yerekanwa!
Ku wa 21 Nzeri 2024 nibwo Minisitiri w'Uburezi @JosephNsengiman hamwe na @ClaudetteIrere bageze muri studios za @rbarwanda aho bagejeje ku Banyarwanda ikiganiro kivuga :'Impumeko nyuma y'itangira ry'amashuri n'ingamba nshya'
Nyakubahwa @JosephNsengiman : " Muri iyi myaka 30 ishize, hakozwe byinshi kugirango uburezi butere imbere, kandi n'ubwo tutaragera aho twifuza, turimo gukora ibishoboka byose kuko tuzi neza ko uburezi ari inkingi imwe mu zizatugeza mu cyerekezo 2050."
Ku kibazo kijyanye na 'mutations' z'abarimu, Nyakubahwa @ClaudetteIrere : "Dukomeza dukora ibishoboka ngo buri Mwarimu ahabwe kujya kwigisha aho ashaka, ariko hari igihe bigorana ku buryo amashuri amwe n'amwe ashobora kubura abarimu, kuko buriya baba bigisha amasomo atandukanye"
Ku kibazo cya 'waiting list' ku barimu basabye akazi, @ClaudetteIrere : "Waiting list yifashishwa mu gihe hakenewe umwarimu mushya, kandi bikorwa mu mucyo ku buryo buri mwarimu wakoze ikizami cy'akazi akajya kuri iyo list, aba abikurikirana nawe ubwe kandi areba igihe azagerwaho"
Ku bijyanye n'abanyeshuri bahabwa kujya kwiga ku mashuri batasabye, Nyakubahwa @ClaudetteIrere yagize ati : "Ikibazo nyamukuru ni uko ibigo by'amashuri basaba , abenshi babihuriraho, kandi imyanya ihari ari mike idashobora kubakwira bose."
Ku bijyanye n'uko Abanyarwanda bagaragaza ko badasobanukiwe uburyo amanota abarwa, Min. @JosephNsengiman yagize ati: "Guhera ubungubu, amanota nyirizina umwana yagize mu bizami bya Leta, tuzajya tuyerekana, bityo ari umwana ndetse n'umubyeyi bose bamenye aho umwana ahagaze."
Ku bijyanye n'ubuke bw'amashuri y'incuke, Nyakubahwa @ClaudetteIrere yagize ati: "Icyerekezo cya Guverinoma mu myaka itanu iri imbere ni uko amashuri y'incuke azava kuri 35 % akagera kuri 65% mu Gihugu hose."
Mu gusoza ikiganiro, Min. @JosephNsengiman na @ClaudetteIrere bijeje abarimu bose n'abanyarwanda muri rusange ko Minisiteri izagirana nabo ibiganiro kugirango ingamba zizajya zifatwa mu burezi zijye zifatwa bazizi kandi nabo bazitanzeho ibitekerezo.