Gorilla FC yihereranye mu Police FC iyitsinda ibitego byiza cyane!

Gorilla FC yihereranye mu Police FC iyitsinda ibitego byiza cyane!
Ikipe ya Gorilla FC yabonye amanota atatu y’ingenzi cyane mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu minota ya nyuma y’umukino.
Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium,Police FC yarangaye mu minota ya nyuma itakaza umukino.
Ku munota wa 82 nibwo Gorilla yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Darcy mu gihe Irakoze Darcy yashyizemo icya kabiri ku munota wa 86.
Gorilla FC yahise igera ku mwanya wa 12 n’amanota 26.
Iyi ni intsinzi ya mbere ya Gorilla FC nyuma y’imikino 11 (amarushanwa yose) , Gorilla yaherukaga gutsinda Kiyovu mu gikombe cy’amahoro tariki ya 17/1/2024.
Iyi intsinzi ya Gorilla irayifasha guhangana na Bugesera ikina na Etincelles mu gihe na Sunrise nayo bihataniye kuguma mu cyiciro cya mbere iza gukina na AS Kigali.