Goma: Abaturage batwitse umusirikare wa FARDC nyuma y’uko bamubonye azerera muri uyu mujyi

Goma: Abaturage batwitse umusirikare wa FARDC nyuma y’uko bamubonye azerera muri uyu mujyi
Mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa amakuru y’umusirikare DR Congo(FARDC), wishwe n’abaturage bamutwitse nyuma y’uko bamubonye azerera muri uyu mujyi.
Amakuru akomeje gucaracara hirya no hino, avuga ko uyu musirikare yatwikiwe muri Quartier ya Kyeshero, kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2024.Yishwe azize gushinjwa umwana w’u muhungu uheruka kuburirwa irengero, ubwo yari agiye ku ishuri ryitwa Institut Juhudi taliki 29 Mata 2024. Gusa ntihasobanuwe uburyo yaba yaragize uruhare mu ibura ry’uyu mwana.
Uyu musirikare ngo yabanje kwidegembya anyura muri aka gace ka Kyeshero yambaye impuzakano (uniform) y’igisikare cya FARDC, abaturage bamukibise amaso baramufata barakubita kugeza bamusutseho lisansi, bahita ba mutwika arashya arakongoka.
Muri uku kwezi nabwo abaturage baherutse gukubita umusirikare wa FARDC bamugira intere hafi gupfa, nyuma y’uko arasiye abantu babiri mu mujyi wa Goma.
Haherutse gutangwa itegeko kandi ko nta musirikare cyangwa umu wazalendo uzongera kuzerera I Goma yambaye impuzankano cyangwa afite imbunda.