Goma: Abasirikare ba Leta bari kurasa abaturage ku manywa y’ihangu

Goma: Abasirikare ba Leta bari kurasa abaturage ku manywa y’ihangu
Umutekano muke ukomeje kuba ingume mu Mujyi wa Goma aho abantu bitwaje intwaro barimo n’abasirikare ba Leta bamaze iminsi barasa abaturage ku manywa y’ihangu.
Bamwe barimo abasirikare barinda Perezida batawe muri yombi bashinjwa ubwo bugizi bwa nabi ariko aho kugira ngo ibintu bijye mu buryo, birushaho kuba bibi.
Nibura imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko kuva ukwezi kwa Kane kwatangira, abantu basaga icumi bamaze kwicwa barashwe mu Mujyi wa Goma.
Impungenge ni zose ko umutekano ushobora kurushaho kuba muke muri Goma igoswe na M23, yuzuyemo abasirikare b’ubwoko bwose barimo Ingabo za Leta, iza Loni, iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC n’imitwe yitwaje intwaro yagiye itsindwa mu duce M23 utibagiwe n’urubyiruko leta yahaye intwaro irwita Wazalendo.