Gisagara: Abagabo baratabaza nyuma yuko bahozwa ku nkeke n’abagore bishakiye bigatuma bahukana

Gisagara: Abagabo baratabaza nyuma yuko bahozwa ku nkeke n’abagore bishakiye bigatuma bahukana
Mu Murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara haravugwa abagabo bavuga ko bahozwa ku nkeke n’abagore bishakiye bigatuma bahukana.
Bavuga ko kuba batakibana n’abo bashakanye bituma ubuzima bubakomerera usanga bahukana bakajya gushaka aho bakodesha.
Umwe yagize ize ati: “ Umugore yaranyirukanye none njyewe nahisemo kujya kwicumbikira. Yansubije inyuma kuburyo imbaraga mfite zigenda zicika mu buryo bw’iterambere n’uburyo narimfite.
Undi ati: " Ubu nta rugo ngira. Nta kintu n’iki mbaza iwanjye. Aho mba nta kiyiko ngira, nta sahani, nta gikombe, nta basi yo gukarabiramo. Iyo ngiye gukaraba nogera mu mugezi, urumva ni ikibazo gikomeye.”
Ku ruhande rw’abagore, bahuriza ku kuba ngo bene abo bagabo bahukana n’ubusanzwe baba badoshobotse, kuko ubusanzwe abagore ari ba mutima w’urugo.
Umwe ati: “Umugore ni mutima w’urugo, umugabo mwagiye inama mukabana mukamererwa neza, nta kuntu rwose wakwambura agaciro umugabo wawe."
Bavuga ko ahubwo abagabo b’iki gihe ari babi kuko niba agufite akubonana n’utwo dufaranga nk’igihumbi cyangwa bibiri ashaka ko batunywera.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, buvuga ko biterwa n’ubusumbane bw’ububasha abagabo biyumvamo, ariko bagirwa inama yo kwimakaza ibiganiro mu muryango.
Umuryango uharanira ko abagabo bagira uruhare mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo,RWAMREC, uvuga ko abagabo bahohoterwa bitewe n’ubusumbane bw’ububasha umwe mu bashakanye aba yiyumvamo.