Gicumbi:Umugore watwawe umugabo na nyina umubyara yagize icyo avuga

Gicumbi:Umugore watwawe umugabo na nyina umubyara yagize icyo avuga
Ntibisanzwe, ndetse abakuru babyita amahano gusa byarabaye i Gicumbi aho umugabo asenda umugore we mu mayeri akarongora nyirabukwe.
Iyi nkuru idasanzwe ni iyo mu Mudugudu w’Agatete, Akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Byumba, ho mu Karere ka Gicumbi, aho Uwimaniduhaye Rebecca ari mu marira yo kuba yaratwawe umugabo na nyina.
Ubundi inkuru itangirira ku burwayi bwa Uwimaniduhaye. Ubwo yari atwite, Uwimaniduhaye Rebecca yagize uburwayi biba ngombwa ko nyina, Mukandori Francoise, aza kumurwaza.
Ubwo Mukandori yajyaga kurwaza umukobwa we byafashwe nk’impuhwe n’urukundo afitiye umwana we.
Bivugwa ko Mukandori w’imyaka 42, yaje gupanga n’umukwe we, Sindikubwabo Jean Claude, bakohereza Uwimaniduhaye Rebecca kurwarira aho avuka [kwa Mukandori Francoise na Girukwayo Jean Bosco] kugira ngo yitabweho mu buryo bwisumbuye.
Uwimaniduhaye avuga ko icyo gihe yumvaga ari impuhwe nyina amufitiye, yemera kujya kurwarira iwabo.
Icyakora ngo ntizari impuhwe ahubwo byari ukumwigizayo kuko nyuma y’igihe gito, ngo Mukandori yatangiye gutaha bwije akabwira abo mu rugo ko yatinze mu masengesho.
Aganira n’itangazamakuru, mu gahinda n’amarira, Uwimaniduhaye ati “Mama yaje kundwaza ku mugabo wanjye, tujya no mu bitaro, dutashye ansaba ko najya mu rugo nkarwazwa n’ababyeyi banjye. Nyuma y’ibyumweru nka 2, mama yarahindukiye ajya kuba ku mugabo wanjye. Mama yarampemukiye antwara umugabo ku buryo ntazigera mubabarira.”
Amambere ngo byahwihwiswaga ko Mukandori Francoise yaba aca inyuma Girukwayo ku mukwe we, gusa nta gihamya cyari gihari.
Ku wa Gatandatu, tariki 21 Ukuboza 2024 mu museso, umusaza Girukwayo yari agiye ku isoko, atungurwa no kubona uwari umugore we ari kumwe n’umukwe bagiye guhaha ibizabatunga mu rugo rushya rw’abageni.
Nibwo inkuru yatangiye kuba kimomo ko umukwe abana na nyirabukwe.
Girukwayo ati “Ndi mu gahinda gakomeye.”
Girukwayo yongeraho ko atiteguye kuba yakwakira umugore we mu rugo. Ati “Kugaruka kwe ubanza byansaba kubanza kunywa umuti mpawe n’abakuru, kuko ibyabaye ni amahano.”
Abaturanyi b’umuryango wa Girukwayo bavuga ko ibyakozwe n’uyu mugore ari amahano.
Nyirahabimana Console ati “Ubundi umubyeyi nyawe ashimishwa no kubona umwana we yubatse rugahama. Gusenyera umwana wawe rero, ni amahano, yadusebeje nk’ababyeyi.”
Ruzindana Frederic ufite imyaka 86 y’amavuko ashimangira ko ntaho byabaye ko umukwe yisanzurana na nyirabukwe bikagera aho asenyera umwana we.
Ati “Cyaraziraga! Ntawavugaga nyirabukwe mu izina, yewe niyo yazaga kugusura warihezaga. N’agasururu k’amazimano ugashaka ukamuguhera. Iyo habaga hashize igihe kinini mutabonana umwe yafataga inkoni ku mutwe undi ku musozo, muti “uraho Rubanda!” None ngo baratinyukana batyo!”
Nikuzwimana Esperance uyobora umudugudu w’Agatete, yemeza ko iyi nkuru yayimenye ndetse ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bwisumbuye mu kurenganura uyu musaza n’umukobwa we, bombi bapapuwe abafasha babo.
Icyakora, Umuyobozi w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste ngo nta makuru na make yari afite kuri iki kibazo gusa ngo agiye kubikurikirana.
Ati “Ndavugana na mudugudu, asure uwo muryango tumenye ibyawo kugira ngo bikurikiranwe.”
Mukandori uvugwaho gutwara umugabo w’umukobwa we, yari yarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Girukwayo Jean Bosco ku buryo ibyo yakoze biramutse ari byo byafatwa nk’icyaha cy’ubusambanyi.
Iki cyaha kikaba gihanwa n’Ingingo ya 245 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese uhamwe n‟icyaha cy‟ubusambanyi, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu (6) n’umwaka umwe (1).
Ku rundi ruhande, Uwimaniduhaye Rebecca na Sindikubwabo Jean Claude bari barashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuri ubu, Uwimaniduhaye afitanye umwana umwe na Sindikubwabo.
Bivugwa ko Sindikubwabo Jean Claude agize umugore wa 11 kuko ngo yagiye ashakana n’abandi bagore, agatandukana nabo nyuma yo kubyarana nabo.