Gicumbi: Umusore w'imyaka 33 yitendetse ku modoka ubwo yashakaga kuyivaho akubita umutwe hasi ahita apfa

Nov 22, 2023 - 16:33
 0  819
Gicumbi: Umusore w'imyaka 33 yitendetse ku modoka ubwo yashakaga kuyivaho akubita umutwe hasi ahita apfa

Gicumbi: Umusore w'imyaka 33 yitendetse ku modoka ubwo yashakaga kuyivaho akubita umutwe hasi ahita apfa

Nov 22, 2023 - 16:33

Turatsinze Jean Claude w’imyaka 33, yuriye imodoka yavaga ahitwa ku Ibanda, yerekeza muri Santere ya Miyove i Gicumbi, ubwo yashakaga kuyivaho akubita umutwe mu muhanda ahita apfa.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Miyove ho mu Murenge wa Miyove, ku wa 20 Ugushyingo 2023, ahagana saa Tatu za nimugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove, Rwitare Rambert, yavuze ko iyo mpanuka yabaye ndetse yahitanye uwo musore.

Yagize ati “Yego byabayeho, urebye imodoka yayuriye igenda. Shoferi ashobora kuba atamenye ko hari umuturage uri inyuma, yari imodoka usanzwe ipakira ibintu, yamanutse muri kaburimbo akubita umutwe hasi ahita apfa.’’

Gitifu Rwitera yatanze inama ku bantu burira imodoka zigenda, cyane cyane urubyiruko, arusaba kubireka kuko bikunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "Turasaba abaturage kuturira imodoka zigenda cyane cyane urubyiruko, kuko bibaviramo impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga."

Ubu butumwa bunakunze kugarukwaho na Polisi y’u Rwanda aho ishishikariza abantu batwara amagare cyangwa abagenda n’amaguru kudafata imodoka igenda ngo ibageze iyo bajya, badasabye umuyobozi wayo guhagarara ngo abatware, kuko bikunze kubaviramo gukomereka n’urupfu.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06