Gicumbi: Habaye Impanuka y’ikamyo yahitanye umumotari

Apr 14, 2024 - 15:38
 0  897
Gicumbi: Habaye Impanuka y’ikamyo yahitanye umumotari

Gicumbi: Habaye Impanuka y’ikamyo yahitanye umumotari

Apr 14, 2024 - 15:38

Ikamyo yo muri Kenya yagonganye n’umuntu wari utwaye moto mu muhanda Kigali- Gatuna, ahita ahasiga ubuzima, mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Mata 2024, hafi saa Moya z’ijoro, ubwo iyi kamyo yavaga i Kigali yerekeza ku Mupaka wa Gatuna.

Ababonye iyi mpanuka babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ikamyo yagendaga mu mukono utari uwayo, igahura n’ umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura amatungo ku giti cye, agahita ahasiga ubuzima.

Umwe mu baganiye na IGIHE, yagize ati “Moto yavaga i Gatuna, uyitwaye agiye kuvura itungo ry’umuturage ahitwa mu Maya. Yahise ahura n’ikamyo itari mu mukono wayo iramugonga ahita apfa."

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, wihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kujya batanga amakuru kuri polisi hakiri kare mu gihe babonye imodoka igendera mu mukono utari uwayo.

Ati “Yego impanuka yabaye, turihanganisha abagize ibyago. Iyi kamyo yagendaga mu mukono utari uwayo igonga moto. Abaturage turabasaba kujya batanga amakuru kuri Polisi hakiri kare mu gihe babonye imodoka zigenda mu mukono utari uwazo, cyane izivuye ku Mupaka wa Gatuna”.

Umuhanda Kigali-Gatuna uherutse kubamo indi mpanuka, aho imodoka nini yagonze abantu babiri bari bavuye gushyingura, na bo bagahita bahasiga ubuzima.

Umurambo w’uwari utwaye iyi moto wahise ujyanwa ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Uwari utwaye moto yapfuye nyuma yo kugongwa n'ikamyo yari yataye umukono wayo mu muhanda Kigali-Gatuna
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461