Gicumbi: Dore ibyo Dr. Frank Habineza yijeje buri Murenge uri mu Karere naramuka abonye amajwi yabo

Jul 11, 2024 - 11:11
 0  489
Gicumbi: Dore ibyo Dr. Frank Habineza yijeje  buri Murenge uri mu Karere naramuka abonye amajwi yabo

Gicumbi: Dore ibyo Dr. Frank Habineza yijeje buri Murenge uri mu Karere naramuka abonye amajwi yabo

Jul 11, 2024 - 11:11

Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR) ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Dr. Frank Habineza, yijeje abaturage b’ Akarere ka Gicumbi ko naramuka abonye amajwi yabo, yiteguye kuzana inganda muri buri murenge hagamijwe kuzamura ubukungu no guca ubushomeri ndetse no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Uyu Mukandika yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye kuri uyu 10 Nyakanga 2024, mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna.

Dr. Frank Habineza yasezeranije abaturage ko naramuka atowe azabazanira uruganda rutungaya ibikomoka ku mukamo w’amata kuko urundi ruhari rwubatswe mu Karere ka Nyagatare, akavuga ko kujyana umukamo kuri urwo ruganda bigoye kuko bisaba urugendo rurerure.

Anavuga ko naramuka agiriwe icyizere agatorwa hari ibihingwa byinshi bicyenewe kubyaza umusaruro muri aka karere kandi ko ari gahunda yakurikizwa mu gihugu hose.

Agira Ati:"Hano mufite inka turabizi muri Akarere gafite umukamo mwinshi w’amata. Nimuramuka muntoye nzabazanira uruganda kuko urundi rwubatswe Nyagatare. Ni kure. hari abakora ubuhinzi bw’imyumbati cyangwa ibirayi, ibihingwa bitandukanye bigomba kubyazwa umusaruro bikoreshejwe mu nganda kandi zikabegerezwa ku buryo muri buri murenge hagomba kuba hari uruganda rutungaya ibintu runaka."

Yabijeje ko we n’Abakandida-Depite 50 baturuka mu Ishyaka rye, bazakora ibishoboka byose mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461