Ghana: Intumwa za Rubanda zatunguwe no gukupirwa umuriro bagasigara mu icuraburindi bitewe n'umwenda babereyemo ikigo gishyinzwe gukwirakwiza umuriro

Mar 1, 2024 - 19:17
 0  140

Intumwa za Rubanda muri Ghana zatunguwe no gukupirwa umuriro bagasigara mu icuraburindi bitewe n'umwenda babereyemo ikigo gishyinzwe gukwirakwiza umuriro ( ECG)

Kuri uyu wakane tariki ya 29 Gashyantare 2024 ubwo izo ntumwa za Rubanda zari mu inteko, zatunguwe no kubona bazikupiraho umuriro zigasigara mu kizima.

Ibi bikimara kuba izo ntumwa za Rubanda zahise zitangira kuririmba ngo" Dumsor" Dumsor" bishyatse kuvuga ngo, Umuriro uragiye, Umuriro uragiye, mu rurimi rwaho ruzwi nka " Twi".

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe gukwirakwiza umuriro ( ECG) witwa William Boateng, yavuze ko impamvu bakupye umuriro byaturutse ku kuba inteko ishinga Amategeko ibereyemo umwenda icyo kigo ungana na Miliyari 2.5 

Uyu Muyobozi yavuze ko abantu bose baba babereyemo umwenda iki kigo iyo igihe cyo kwishyura kigeze umuriro uhita wikupa kuko biba biri muri Sisiteme.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06