Gen. Muhoozi yatangiye inshingano nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda abaye uwa 13

Gen. Muhoozi yatangiye inshingano nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda abaye uwa 13
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Kane yatangiye inshingano ze nshya nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF).
Byari nyuma yo gukora ihererekanyabubasha na Gen. Wilson Mbadi yaherukaga gusimbura kuri izo nshingano. Ni umuhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya diviziyo ya kane y’Ingabo za Uganda giherereye i Gulu, ukaba wayobowe na Gen. Salim Saleh usanzwe ari umuvandimwe n’umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano.
Gen. Muhoozi ubwo yari amaze kwakira inshingano zo kuba Umugaba Mukuru wa UPDF, yashimiye Museveni ku bw’imiyoborere ye yafashije UPDF kugera ku rwego iriho uyu munsi.
Yashimiye kandi Gen Mbadi yasimbuye ku bw’akazi gakomeye yakoze mu gihe yari amaze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Uyu Jenerali wigeze kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo guhashya ruswa, kugira ngo abasirikare yatangiye kuyobora babone "ibikoresho bigezweho, imyambaro myiza, amacumbi meza, uburezi bwiza ndetse n’imibereho myiza".
Gen Muhoozi kandi yijeje gukorana na buri musirikare wese kugira ngo UPDF itange umusaruro yitezweho.
Gen Muhoozi Kainerugaba yabaye Umugaba Mukuru wa 13 w’Ingabo za Uganda.
Usibye we na Gen. Mbadi yasimbuye, abandi bababanjirije ni Gen David Muhoozi, Gen Eduard Katumba Wamala, Gen (wapfuye) Aronda Nyakairima, Maj Gen (wapfuye) James Kazini, Gen Jeje Odongo, Maj Gen Mugisha Muntu, Gen Salim Saleh na Gen (wapfuye) Elly Tumwiine.