Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ushaka gukanga u Rwanda azaba ashaka kugirana ibibazo na Uganda

Feb 16, 2025 - 18:21
 0  652
Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ushaka gukanga u Rwanda azaba ashaka kugirana ibibazo na Uganda

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ushaka gukanga u Rwanda azaba ashaka kugirana ibibazo na Uganda

Feb 16, 2025 - 18:21

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye uwashaka gukanga u Rwanda cyangwa Perezida Paul Kagame, asobanura ko uzabigerageza azafatwa nk’umwanzi wa Uganda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko uwashaka gukanga u Rwanda ashaka kugirana amakimbirane na Uganda.

Yagize ati “Nabivuze kenshi. Ushaka gukanga u Rwanda cyangwa se Data wacu Afande Kagame ari mu bibazo. Uwo muntu ashaka kugirana amakimbirane yeruye na Uganda ndetse nanjye.”

Uyu musirikare atanze ubu butumwa mu gihe ibihugu bitandukanye, cyane cyane iby’i Burayi, bikomeje guteguza u Rwanda ko bizarufatira ibihano, birushinja kohereza ingabo muri RDC.

Amatangazo y’ibi bihugu akurikiye aya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bavuze ku mugaragaro ko bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Perezida Kagame aherutse gutangariza Jeune Afrique ko u Rwanda rushyize imbere umutekano warwo n’abarutuye, bityo ko ruzahangana n’icyo ari icyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko yakwemera gufatirwa ibihano, aho kwemera ko ushaka kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda agera ku mugambi we. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06