Gaza: Igihugu cya Israel gikomeje kurimbura Hamas nabambari bayo

Gaza: Igihugu cya Israel gikomeje kurimbura Hamas nabambari bayo
Igitero karundura Israel yagabye ku ishuri riri mu gace ka Gaza cyahitanye abarenga 100 abandi benshi barakomereka, mu ntambara ikomeje guhuza ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa Hamas.
Ni igitero cyagabwe mu ishuri riri mu gace ka al-Tabin aho ryari ririmo abantu bahungiyemo, benshi bahita bahasiga ubuzima.
Iki gitero kigabye mu gihe Misiri, Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushishikariza Israel kugana inzira y’ibiganiro mu rwego rwo gushaka igisubizo ku ntambara ikomeje guca ibintu muri Gaza.
Israel yasezeranyije kuzitabira ibyo biganiro, uretse ko ibitero nk’ibi bisubiza inyuma iyi ntambwe iri guterwa.
Abarenga ibihumbi 39 bamaze kugwa muri iyi ntambara mu gihe abarenga ibihumbi 91 bayikomerekeyemo.
