Gatsibo: Ababyeyi batewe impungenge zo kubura aho bajyana abana babo kwiga kubera ko amashuri ari kure cyane

Sep 14, 2024 - 16:30
 0  293
Gatsibo: Ababyeyi batewe impungenge zo kubura aho bajyana abana babo kwiga kubera ko amashuri ari kure cyane

Gatsibo: Ababyeyi batewe impungenge zo kubura aho bajyana abana babo kwiga kubera ko amashuri ari kure cyane

Sep 14, 2024 - 16:30

Mu Karere ka Gatsibo hari ababyeyi batewe impungenge zo kubura aho bajyana abana babo kwiga by’umwihariko abajya kwiga mu mashuri y’incuke kuko atabegereye bibasaba gukora urugendo rurerure rugera muri Km 7.

Abafite iki kibazo ni abatuye mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Rwimbogo,Akagari ka Rwikiniro mu mudugudu wa Rwiminazi.Ishuri ririhafi ni irya Ndama,kuri ubu abana bato baretse kubatangiza ngo bazarindira bagire imyaka irindwi cyangwa umunani.

Umwe muri bano babyeyi yavuze ko bafite ikibazo gikomeye cyo kuba bafite abana mu ngo batiga nyamara bakabaye baratangiye.

Ati:”Umwana w’imyaka itanu ntabwo yakwikura aha ngo agere Ndama ndetse aze no kugaruka, ni kure. Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha tukabona ishuri ry’incuke, abana bacu bakajya babanza kwiga mu y’incuke nk’abandi.”

Muri kano gace bafite abana bakagombye kuba biga ariko babarekeye mu rugo kuko amashuri ari kure cyane,bavuga ko bishobotse Leta yabakerezaho bakabona ishuri hafi, nibura rigafasha abataragira imbaraga zo gukora urugendo rurerure bajya kwiga.

Musonera Emmanuel,Gitifu w’Umurenge wa Rwimbogo avuga ko iki kibazo kizwi ndetse kiri mu igenamigambi.

Ati: “Hariya hantu bitewe n’imiterere yaho hari inzira zigoranye zituma abana bato batagera ku ishuri rya Ndama. Gusa biri muri gahunda yo kububakira ishuri ryafasha abahatuye, ku buryo twari twanapimye aho ishuri ryajya ariko haracyari ikibazo ku ngengo y’imari y’Akarere aho twabanje kubaka ibyumba bitatu muri Kiburara naho hari ikibazo gikomeye. “

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangije ko gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri iri mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi hagabanywa ubucucike n’ingendo ndende abanyeshuri bakora.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06