Gasabo/Gisozi: Polisi yatangaje ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku rupfu rwa Noteri w’Umurenge wa Remera wishwe atewe ibyuma

Apr 20, 2024 - 11:25
 1  658

Umugabo witwa Ndamyimana Elyse yategewe mu nzira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, abagizi ba nabi bamutera icyuma mu ijosi ahita arapfa.

Ahagana Saa Tatu z’ijoro zo kuwa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo uyu mugabo wari usanzwe ari Noteri w’ubutaka mu Murenge wa Remera yategewe mu nzira n’abantu batari bamenyekana bamutera ibyuma arapfa.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko abamutegeye mu nzira bikekwa ko ari abajura. Bamuteye ibyuma mu misaya no mu ijosi ku buryo yagejejwe kwa muganga yashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana.

Ati “ Nibyo amakuru twayamenye ariko ntabwo twayajyamo neza kugira ngo iperereza ribashe gukorwa neza.”

Uyu mugabo yiciwe mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo; Polisi iri mu iperereza ku rupfu rwe
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461