Gasabo: Noteri w’Umurenge yishwe urwagashinyaguro ateraguwe ibyuma

Apr 20, 2024 - 12:14
 1  850
Gasabo: Noteri w’Umurenge yishwe urwagashinyaguro ateraguwe ibyuma

Gasabo: Noteri w’Umurenge yishwe urwagashinyaguro ateraguwe ibyuma

Apr 20, 2024 - 12:14

Elyse Ndamyimana wari Noteri w’ubutaka mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata ubwo Ndamyimana yatahaga, agahura n’abo bagizi ba nabi.

UMUSEKE dukesha iyi wamenye amakuru avuga ko nyakwigendera yateraguwe ibyuma mu ijosi no mu misaya, abaturage bamwihutanye kwa muganga ariko agwa mu Bitaro bya Kacyiru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa, yavuze ko ibyo byabaye hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo abambuye ubuzima nyakwigendera babiryozwe n’amategeko.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501