Gasabo: Byagenze gute umucecuru ukuze w'imyaka 60 yivugane umugabo we ?

Gasabo: Byagenze gute umucecuru ukuze w'imyaka 60 yivugane umugabo we ?
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umukecuru w’imyaka 60 wishe umugabo we abifashijwemo n’umuhungu we n’abandi bagabo babiri bagishakishwa bapfa amakimbirane yo mu murwango ashingiye ku mitungo.
Icyaha cyabereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Ruhanga, umudugudu wa Rugende ku itariki ya 13 Gashyantare 2025, ubwo uyu mukecuru w’imyaka 60 n’umuhungu we w’imyaka 35 bafashijwe n’abandi bantu babiri bishe uwo musaza w’imyaka 63 bitewe n’amakimbirane yari amaze igihe kirekire muri uwo muryango ashingiye ku mitungo.
Uwo mugambi mubisha ukaba wari wateguwe n’abaregwa ku itariki ya 12 Gashyantare 2025 bashaka abagabo babiri bakoraga mu birombe by’uwo mukecuru, babagurira inzoga bigeze nko mu ma saa tanu z’ijoro batahana nabo, uwo mukecuru abasiga mu gikari ndetse asiga inzu ikinguye, bigeze nka 03 h 00’ z’ijoro binjira mu nzu, bajya mu cyumba baniga uwo musaza kugeza ashizemo umwuka, igikorwa kirangiye uwo mukecuru abaha amafaranga 100,000 frw baragenda, aguma aryamanye na nyakwigendera. Bucyeye, yarabyutse ajya mu mirimo ye nk’ibisanzwe nkaho ntacyabaye.
Byamenyekanye ko uwo musaza yapfuye bivuzwe n’umwuzukuru wabo, wasanze Nyirakuru ku kazi akamubaza impamvu Sekuru atabyuka, undi nawe mu kujijisha yahise agaruka mu rugo, atangira gutabaza abantu hirya no hino ababwira ko yapfushije. We n’umuhungu we batangiye kubwira abantu ko uwo musaza yapfuye yishwe n’indwara ya prostate yari asanganywe kandi ko bifuza guhita bamushyingura nta perereza rikozwe gusa byagaragaraga neza ko yakomeretse mu ijosi kandi afite n’amaraso yari yavuye mu mazuru.
Uwo mukecuru yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we kandi ko uwo mugambi wo kumwivugana yari awumaranye igihe kinini, naho umuhungu we akaba ahakana icyaha akavuga ko ibyo biba atari ahari.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.