Gahanga: Umugabo usanzwe ari umufundi yitabye Imana aguye muri tuwarete nyuma yo kwemererwa ibihumbi 2000 ngo akuremo ibyangombwa

Jul 9, 2024 - 11:01
 0  300
Gahanga:  Umugabo usanzwe ari umufundi yitabye Imana aguye muri tuwarete  nyuma yo kwemererwa ibihumbi 2000 ngo akuremo ibyangombwa

Gahanga: Umugabo usanzwe ari umufundi yitabye Imana aguye muri tuwarete nyuma yo kwemererwa ibihumbi 2000 ngo akuremo ibyangombwa

Jul 9, 2024 - 11:01

Umugabo witwa Ndizeye Emmanuel usanzwe ari umufundi, yitabye Imana nyuma yogusabwa nuwitwa Twizeyimana Jean Bosco ngo amukuriremo ibyangombwa ndetse n'amafanga yari ataye muri mu musarane amwemerera ibihumbi 2000 by'igihembo.

Amakuru ikinyamakuru Rubanda cyahawe n'Umuyobozi w'Umudugudu wa Bigo mu kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga  mu karere ka Kicukiro Ngendahimana Jean Damascene,  yavuze ko amakuru yuko Ndizeye Emmanuel yitabye Imana ari ukuri

Yagize ati"  Ejo hashize ku wa mbere nibwo twahawe amakuru n'umugabo witwa Jean Bosco Twizeyimana ko uwitwa Ndizeye Emmanuel yaguye mu musarane., nyuma yaho tuhageze twahamagaye izindi nzego zirimo iz'umutekano kugirango hakorwe ubutabazi Ndizeye abashe gukurwamo".

Uyu mu Dugudu yakomeje avuga ko nyuma yaho inzego zitandukanye zihageze, uwo Twizeyimana Jean Bosco yahise atabwa muriyombi  kugirango iperereza ritangire nacyane ko bivugwa ko ariwe wari wemereye Nyakwigendera ibihumbi 2000 ngo amukuriremo ibyangombwa yari ataye mu musarane harimo  n'amafaranga atavuzwe umubare wayo.

Kugeza ubu inzego zitandukanye zirimo izishinzwe ubutabazi ziracyarwana no kugirango bakuremo umurambo wa Ndizeye Emmanuel.

Nyakwigendera asize Umugore n'abana babiri.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06