France: Ukutumvikana gukomeye kuri muri Guverinoma y'igihugu cy'Ubufaransa kwafashe indi ntera

France: Ukutumvikana gukomeye kuri muri Guverinoma y'igihugu cy'Ubufaransa kwafashe indi ntera
Minisitiri w’intebe Gabriel Attal yeguye ku mirimo ye ariko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba kuguma ku mirimo ye kugira ngo hizerwe "umutekano uhamye" nyuma y’amatora.
Ku Cyumweru, Attal yavuze ko azegura ku mwanya wa minisitiri w’intebe ubwo ihuriro Ensemble rya Macron ryazaga ku mwanya wa kabiri inyuma ya Nouveau Front populaire (NFP) mu matora y’abadepite.
Attal w’imyaka 34 y’amavuko yakoze amateka ubwo yatangiraga imirimo mu ntangiriro z’uyu mwaka nka minisitiri w’intebe muto w’u Bufaransa ubayeho nkuko tubikesha BBC.
U Bufaransa buri mu bibazo bya politiki nyuma y’amatora y’abadepite yangije ubwiganze bwa Rassemblement national y’abahezanguni ariko nta shyaka risigaranye ubwiganze.
Rassemblement national yari yizeye intsinzi yisanze ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Nouveau Front populaire (NFP) hamwe n’ihuriro rya Macron.
Ibi bikaba biri guteza umwuka muke muri iyi guverinoma