Formula 1: Sebastian Vettel ashobora kongera gusiganwa muri Formula 1

Formula 1: Sebastian Vettel ashobora kongera gusiganwa muri Formula 1
Sebastian Vettel wegukanye Formula 1 inshuro enye, yatangaje ko ari gutekereza uko yasubira muri iri rushanwa nyuma yo gusezera kuri uyu mukino mu 2022.
Uyu mugabo w’imyaka 36 yabitangaje nyuma y’aho Lewis Hamilton ukinira Mercedes Benz avuze ko azerekeza muri Ferrari mu 2025 bityo akaba yajya kumusimbura.
Yagize ati “Mfite ibitekerezo byo kuba nasubira mu irushanwa ariko sindafata icyemezo kuko byose bizaterwa n’ibiri imbere.”
Abajijwe by’umwihariko kuri Mercedes, Vettel yavuze ko akomeje ibiganiro n’amakipe menshi nayo irimo.
Ati “Umukino ndacyawukurikira. Cyane rwose ndikuganira n’abantu benshi barimo na Toto Wolff (Umuyobozi wa Mercedes) gusa byose bizaterwa n’igihe.”
Sebastian Vettel ni izina rikomeye cyane muri Formula 1 yegukanye inshuro enye zikurikiranya hagati ya 2010 na 2013 ari kumwe na Red Bull.
Mu 2015 yerekeje muri Ferrari yakiniye kugeza mu 2020 mbere gato yo gusezera kuri uyu mukino mu 2022.
