FERWAFA yahannye yihanukiriye Espoir FC

Jun 2, 2024 - 09:16
 0  157
FERWAFA yahannye yihanukiriye Espoir FC

FERWAFA yahannye yihanukiriye Espoir FC

Jun 2, 2024 - 09:16

Ikipe ya Espoir FC yamaze kumanurwa mu cyiciro cya gatatu nyuma ikuweho amanota 50 kubera gukinisha umukinnyi Christian Watanga Milembe udafite ibyangombwa.

Ibi byose byaje ubwo Espoir FC yari yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda B ibona itike yo gukina imikino ya kamarampaka "Playoffs" ishaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Gusa AS Muhanga yahise itanga ikirego ivuga ko iyi kipe yakinishije umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Christian Watanga Milembe nta byombwa afite.

FERWAFA yahise ibisuzuma maze isanga uyu mukinnyi wa yo Christian Watanga Milembe akina nta byangombwa by’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda maze yanzura ko itewe mpanga 5 maze AS Muhanga yari iya 3 iba ari iyo iyisimbura muri Playoffs.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryaje kwinjira muri iki ikibazo maze risanga koko Espoir FC hari umunyezamu ikinisha ukomoka muri Dr Congo, Christian Watanga Milembe nta cyangombwa kimwemerera gukina gitangwa n’iri shyirahamwe afite.

FERWAFA yamaze kwandikira Espoir FC iyimenyesha ko nyuma y’isuzuma bamaze kuyikuraho amanota 50 ikaba isigaranye amanota 7.

Bati "Dshingiye ku myanzuro ya komisiyo y’amarushanwa yateranye ku wa 20 Gicurasi 2024 isuzuma ikibazo cy’umukinnyi wanyu witwa Christian Watanga Milembe aho byagaragaye ko yakinnye imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2023-24 afite ibyangombwa bitemewe."

"Dushingiye ku ibaruwa mwandikiwe ku wa 20 Gicurasi 2024 tubamenyesha ko ikipe yanyu ikuweho amanota yose kuri buri mukino uyu mukinnyi yagaragayemo nkuko bitetganywa n’igika cya kabiri cy’ingingo ya 56 y’amategeko agenga amarushanwa."

Yakomeje igira iti "Dushingiye kuri raporo z’abagenzuzi b’imikino ku mikino yanyu yose mwakinnye, twasanze uwo mukinnyi yaragaragaye ku mikino 16 mwatsinze n’imikino 2 mwanganyije n’undi umwe mwatsinzwe. Bityo rero tubandikiye tubamenyesha ko mukuweho amanota 50 mukaba musigaranye amanota 7."

Basoje iyi baruwa bayimenyesha ko yabaye iya nyuma mu itsinda kandi ikipe ya nyuma mu itsinda mu cyiciro cya kabiri imanuka mu cyiciro cya gatatu bityo na Espoir FC ikaba yamanutse mu cyiciro cya gatatu.

Espoir FC yahise iba iya nyuma mu itsinda
Espoir FC yamanutse mu cyiciro cya gatatu
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268