#Expo2024: Dore amasafuriya ari kumurikwa ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw gusa

#Expo2024: Dore amasafuriya ari kumurikwa ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw gusa
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho abacuruzi b’ibikoresho byo mu gikoni bazanye amasafuriya bavuga ko ahisha vuba kandi agakoresha umuriro muke w’amakara, gaz cyangwa amashanyarazi.
Umwe mu bamurika twasanze akaranga inyama mu mashini (Isafuriya) avuga ko ihisha ibishyimbo nyuma y’iminota itarenga 40, kandi igakoresha inite imwe y’amashanyarazi igurwa amafaranga y’u Rwanda 250 mu gihe kirenze amasaha atatu (Iminota 180).
Shema Albert warimo kumurika ibikoresho bikorerwa mu Budage, avuga ko kuba ibishyimbo bihira iminota 40, bivuze ko umuriro w’amashanyarazi iyo mashini yakoresheje mu kubiteka utarenza amafaranga 55.
Shema agira ati "Uwabimenya ntabwo yakongera guhendwa n’amakara cyangwa gaz, kuko biteza imyotsi n’umwanda, bigatuma umuntu akenera ahantu hanini ho gukorera (Igikoni), kandi hano wibereye muri salon wateka kandi ibiryo bigashya vuba."

Ni isafuriya (Imashini) igaragaza igihe ikintu cyose gitetswe kiza guhira, ku buryo iyo minota igera ya nkono ikihagarika kugira ngo amafunguro adashirira, ikaba igurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120.
Shema na bagenzi be bafite n’imashini zishobora gukata imboga n’imbuto, guhata ibirayi cyangwa ibitoki, hakaba n’izisya ibiribwa bitandukanye mbere yo gutekwa, ku mafaranga ibihumbi 30 umuntu akagura imashini isya buri kiro kimwe cy’ibigori cyangwa icy’ubunyobwa bikavamo ifu, hakoreshejwe umuriro w’amashanyarazi utarenga amafaranga 20Frw.
Hari n’amasafuriya apfundikirwa agurwa guhera ku bihumbi 60Frw kuzamura, aho uteka ashyiramo ibiribwa by’amoko atandukanye, ibidatekwa mu mazi bigashyirwa mu cyumba cyo hejuru, ibitogoswa bikajya mu cyo hasi, ayo masafuriya agakoresha umwuka ahanini mu guhisha amafunguro, agaterekwa ku muriro cyangwa ku makara yapimwe ku mashyi.

Kubona ibicanwa ni kimwe mu bibazo bikomereye ingo zo mu Rwanda, kuko amashyamba avamo inkwi n’amakara birimo kugabanuka cyane, bigateza ihumana ry’umwuka n’ikirere, ndetse n’amazi mu mariba akagabanuka kubera imisozi yambaye ubusa.
Expo 2024 kandi yajemo inkweto n’imyenda by’amoko atandukanye, ibiryamirwa, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibijyanye n’ubwubatsi, za resitora ziteka amafunguro atandukanye, ibikinisho n’iminyenga y’abana.
Haje kandi n’ibigo by’imari, iby’itumanaho, inzego za Leta hamwe n’iz’abikorera zishinzwe gutanga serivisi zitandukanye, kugira ngo ziruhure abantu bajyaga bavunika bajya gushaka ko zibakemurira ibibazo.
Hari abanyamahanga bitabiriye iri murikagurisha batangarije Kigali Today ko batazasiba kuza, bitewe n’amahoro n’umutekano u Rwanda rwubatse mu myaka 30 ishize.

Atangiza Expo2024 kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yahaye ikaze abamurika agira ati "Turifuza rwose ko abanyamahanga baza ari benshi kandi bagahabwa agaciro, kuko kuva mu mahanga ukazana imari yawe hano ukayicuruza ari ikintu gikomeye cyane."
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi, avuga ko imurikagurisha rigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ariko rikaba n’amahirwe ku bamurika yo kugaragaza impinduka mu byo bakora.
Uyu mwaka Expo2024 yitabiriwe n’abamurika 448, barimo 329 bo mu Rwanda na 119 baturutse mu mahanga, ikaba kugeza ubu irimo kwitabirwa n’abaguzi cyangwa abaza gusura babarirwa mu 5,000 ku munsi.



