Euro 2024: Ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yasezerewe n'ikipe y'igihugu cy’u Busuwisi

Euro 2024: Ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yasezerewe n'ikipe y'igihugu cy’u Busuwisi
Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ifite igikombe cy’Uburayi giheruka, ntabwo izashobora guhagarara ku irushanwa yatwariye mu Bwongereza, dore ko yasezerewe n’Abasuwisi muri 1/8 nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0.
Abataliyani ni bo baje muri uyu mukino bahabwa amahirwe, gusa mu kibuga hagaragaye ibindi dore ko Nati y’abasuwisi yihariye umukino mu minota ya mbere y’igice cya mbere, biza no kuyiha umusaruro ku munota wa 37 , ubwo Remo Freuler yafunguraga amazamu ya Donnarumma.
Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0, aho Abasuwisi bari imbere mu bintu byose, harimo ko bari bamaze gutera amashoti umunani agana izamu mu gihe Squadra Azzurra yo yari imaze gutera rimwe ryonyine.
Ku isegonda rya 27 ryonyine ry’igice cya kabiri, umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Augsburg yo mu Budage, Ruben Vargas yaje gutsinda igitego cya kabiri cy’umukino ari na cyo cya kabiri cy’abasuwisi bashimangiraga intsinzi.
Iki gitego, cyabaye igitego icya kabiri cyihuse mu byatsinzwe mu gice cya kabiri mu marushanwa ya Euro, nyuma y’icyo Marcel Coras wo muri Romania yatsinze Abadage muri Euro y’1984, hari ku isegonda rya 21.
U Busuwisi bukazategereza ikipe izarokoka hagati y’Abongereza na Slovaquie, umukino wabo uteganyijwe kuri iki Cyumweru. Mu irushanwa riheruka, Ubusuwisi bwari bwaviriyemo muri ¼ aho yari inshuro ya mbere bushobora kugera muri iki cyiciro.




