Ese weekend yawe imeze ite ? Dore ahantu heza ho gusohokera mu mpera z’icyumweru i Kigali hakumara stress zose!

Ese weekend yawe imeze ite ? Dore ahantu heza ho gusohokera mu mpera z’icyumweru i Kigali hakumara stress zose!
Iyo impera z’icyumweru zigeze, abanyabirori baba babunza imitima bibaza aho bizabera nka ya mvugo igezweho mu bakibasha gusohoka bagakata umuziki.
Ibyo bigendana no guhindura imisatsi ku b’igitsinagore kuko baba bifuza kwereka bagenzi babo ko basa neza ku mutwe, abakunda kwifata amashusho yo gusangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga bakabikora basa neza.
Ku bagabo usanga barajwe ishinga no kumenya ahazaryoshya icupa na mushikake ari yo mpamvu usanga bazunguza umutwe bakareba ahajyanye n’ubushobozi kandi bashobora kurira amafaranga yabo nta muntu ubahagaze hejuru.
IGIHE yaguteguriye ahantu ho gusohokera ukishimana n’abawe. Birashoboka ko waba ukunda imikino, imiziki, amafunguro, ibyo kunywa n’ibindi. Ni ahawe rero guhitamo aho wisanga mu mpera z’iki cyumweru.
Century Park Hotel & Residences
Century Park Hotel & Residences ni hamwe mu hantu hatuma urushaho kuryoherwa n’impera z’icyumweru kuko buri wa Gatanu mu kabyiniro kaho "Chillax" kamamamaye mu kuryoshya ibirori haba hari abahanga mu kuvanga imiziki igezweho. Muri iyi minsi hari gukorera umwe mu bakunzwe cyane wamamaye nka DJ Marnaud.
Ku wa Gatandatu kuri imwe muri restaurant z’iyi hotel "Billy’s Bistro" haba hari umuziki mwiza wa Jazz ucurangwa na Cedric na Afrozik Band, abantu baryoherwa n’icyanga cy’amafunguro mpuzamahanga ahategurirwa.
Ku bantu badakunda utubyiniro kandi, Century Park Hotel & Residences yabatekerejeho kuko buri Cyumweru haba hari Sunday Brunch aho usangira n’abawe amafunguro y’ubwoko bwose haba ari mpuzamahanga atekerwa muri Billy’s Bistro ndetse n’indyo z’Abashinwa zo muri Tung Chinese Cuisine.

Atelier Du Vin
Atelier du Vin iri mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Rwandex. Hafite umwihariko w’amafunguro n’ibyo kunywa byiganjemo umuvinyo.

The Green Lounge
Akarere ka Kicukiro kagezweho ku tubari dukurura abantu bashaka gusoza icyumweru baruhuka mu rwego rwo kuzatangira icyumweru gikurikiraho nta munaniro bafite.
The Green Lounge ni hamwe mu hagezweho. Ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024 hazacurangira DJ Phil Peter ari kumwe n’ababyinnyi bamufasha gutaramira abahasohokera.
Umwe mu batsinze amarushwa ya Mutzig Amabeat DJ Kavori na we azaba ahari avanga imiziki mu buhanga budasanzwe bakuranwa na DJ Sabat7. Ni akabari kari ku gisenge cy’inyubako yitwa Silverback Mall.

Kigali Universe irafungurwa ku mugaragaro
Inyubako iri ku gisenge cya CHIC yitwa Kigali Universe y’umushoramari Coach Gael irafungurwa ku mugaragaro.
Ni umuhango urangwa n’imikino ihuza abahanzi, abashoramari, abanyamakuru n’abakinnyi bakanyujijeho.
Ku bakunda ibirori barasabwa kwishyura ibihumbi 20 Frw ahasanzwe n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro ariko yose bakazayakoresha mu kunywa no kurya. Ibirori bizamara iminsi ibiri ku buryo abakunda kwidagaduro bashyizwe igorora.
Abahanzi bafite amazina mu muziki w’u Rwanda barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Platini P, Element na Chriss Eazy bazaba bari mu kibuga batera umupira.

Inferno Lounge Bar
Ni akabari gafite akabyiniro kinjirwamo n’abafite amafaranga kuko bisaba kwishyura. Gaherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Haraba hari abahanga mu kuvanga umuziki batari bamenyekana cyane barimo DJ Maxx na DJ Rice.

Shooters Lounge
Ku itariki 18 Gicurasi 2024, Muyango Claudine, Joxy Parker na DJ Brianne bazataramira abakunda utubari bazasohokera Shooters Lounge. Ni kamwe mu tubari tuzwi cyane kuko dutaramiramo abahanga mu kuvanga imiziki kakaba gaherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Kaizen Hotel
Si abakunda umuziki wa kirododora bakwiriye gutekerezwaho gusa kuko n’abanywanye na karahanyuze baba bisanga muri Kaizen Hotel. Orchestre Impala ihataramira buri wa Gatanu.
Ni hoteli iherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge. Bacuranga mu buryo bw’imbona nkubone aho umukunzi w’umuziki wa karahanyuze ashobora gusaba indirimbo yifuza bakayimucurangira banayiririmba.

Fuschia Lounge Bar
Abakunzi ba Karaoke bashyizwe igorora aho baza kuba bari kumwe na Ange Mutsu wubatse izina mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye hifashishijwe ijwi rye n’injyana y’iyo ndirimbo ibizwi nka Karaoke.
Ni akabari gaherereye mu Rugunga ahazwi nka Cercle Sportif.

Wakanda Villa Bar club Resto
Aka kabari gaherereye mu Karere ka Kicukiro ahitwa Kabeza ahazwi nko gusoko. Ku bakunzi ba Uwimpindu Sabrine wamamaye nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi’ araza kuba yahataramiye ibizwi nka ’Hosting’.
Yabwiye IGIHE ko yinjiye muri aka kazi mu rwego rwo kwagura imikorere nyuma yo gusanga afite abantu bamukunda benshi. Rufonsina araza gukorana n’abarimo DJ Douce, DJ Kellyboo n’abandi.
Aha ni hamwe hari bufashe abakunda gusohoka gusoza neza icyumweru bitegura kuzatangira igitaha bameze neza.
