Ese ubundi wowe wumva icyaha ari iki? Ubundise wumva arinde wakizanye mu Isi?

Jun 21, 2024 - 14:41
 0  194
Ese ubundi wowe wumva icyaha ari iki? Ubundise wumva arinde wakizanye mu Isi?

Ese ubundi wowe wumva icyaha ari iki? Ubundise wumva arinde wakizanye mu Isi?

Jun 21, 2024 - 14:41

Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome [1 Yohana 3:4], Bibiliya ivuga ko icyaha ari ukwica amategeko y’Imana kandi ko abaga agomeye uwiteka. Bibiliya irongera ikatubwira ko icyaha ari ukwivumbura ku Mana [Gutegeka 9:7 na Yosuwa 1:18].

Lusiferi wari Malayika mwiza kandi ukomeye kurusha abandi, niwe wadukanye icyaha aho mu kutishimira umwanya we, yashatse kwiterura ngo asumbe Imana, bikaba byaramuviriyemo kugwa, icyaha gitangira ubwo [Yesaya 14:12-15].

Akimara kugwa yahise ahabwa irindi zina, Satani, ari nako azanira icyaha abantu mu busitani bwa Edeni, aho yagerageresheje Adamu na Eva ibyari byamukozeho nawe, ababwira ngo ’muzamera nk’Imana’.

Mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 3 hatubwira uko Adamu na Eva bigumuye ku Mana n’itegeko ryayo biturutse ku bushukanyi bw’icyiyoka cyigereranywa nka Satani. Kuva icyo gihe, icyaha cyakomeje kuba umurage uhererekanywa mu bantu.

Abaroma 5:12 [Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha] Bibiliya ikomeza itubwira ko nk’uko icyaha cyanyuze muri Adamu cyinjira mu isi, urupfu narwo rwakurikiyeho kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, Abaroma 6:23 [Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu]. 

Binyuze muri Adamu, abantu batangiye guhererekanya kamere y’icyaha, kuva cyakwokama abantu. Ubwo Adamu yacumuraga, kamere ye yahise yanduzwa n’uko kwigomeka kwe, maze uko gupfa mu mwuka abiraga abamukomotseho barimo njye na we. Ntabwo tuba abanyabyaha kuko dukora ibyaha; ahubwo dukora ibyaha kuko turi abanyabyaha, Abaroma 3:23 [kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana] Ibi nibyo bita icyaha cy’inkomoko. Nkuko tuvuka dusa n’ababyeyi bacu ni nako tuvukana kamere y’icyaha dukomora kuri Adamu.

Ubundi bwoko bw’icyaha ni ’icyaha cy’igitsindirano’. Gutsindira ubundi bivuga ’gufata ikintu cya runaka ukakigereka ku wundi’. Mbere y’uko amategeko ahabwa Mose, ntabwo icyaha cya Adamu cyari cyakagerekwa ku bantu, nubwo bari abanyabyaha kubera karande yabo. Nyuma yuko amategeko y’Imana atangiwe, batangiye kubarwaho ibyaha byabo [Abaroma 5:13]. Na mbere yuko abantu batangira kubarwaho ibyaha byabo, bakomezaga kubiryozwa, binyuze mu gihano cy’icyaha arirwo rupfu (Abaroma 5:14). Abantu bose, uhereye kuri Adamu na Mose, ntibanyuraga mu rupfu kubera kwica amategeko ya Mose (kuko bari batarayahabwa), ahubwo kubera kamere bakomora kuri karande yabo. Nyuma y’amategeko ya Mose, urupfu rwagumyeho kubera kamere y’icyaha abantu bavukana no kubera kwica ayo mategeko.

Ariko rero Imana yaje gukoresha ku neza yacu iryo hame ryo gutwerera icyaha undi muntu ubwo yatsindiraga ibyaha byacu Yesu Kristu, maze arabihanirwa (urupfu) ku musaraba. Mu gutsindirirwa ibyaha byacu, Imana yamubazeho ko ari umunyabyaha (nubwo atakoze icyaha), maze yemera guhabwa igihano cyacu twese [1 Yohana 2:2]. Ni ngombwa kumva ko Yesu yatsindiriwe icyaha, ariko ko atakomoye kamere mbi kuri Adamu. Yahawe igihano cy’abanyabyaha, nubwo atigeze aba we. Kamere ye izira inenge ntiyigeze na rimwe yanduzwa n’icyaha. Yafashwe nk’aho yakoze ibyaha byose uko byakabaye, nubwo nta na kimwe yigeze akora. Ni muri ubwo buryo rero Imana yatsindiriye gukiranuka kwa Kristu abamwizera bose, itubaraho ubukiranutsi, kimwe nuko yamutsindiriye ibyaha byacu [2 Abakorinto 5:21].

Icyaha cya 3 ni icyaha gatozi, twese dukora buri munsi. Kuko twavukanye kamere y’icyaha dukomora kuri Adamu, buri munsi turacumura, byaba ari ibyaha twita bito kugeza ku binini nko guhotora. Abatarizeye Yesu Kristo bagomba kuzaryozwa ibyo byaha byabo, kimwe n’icyaha cya gakondo n’icy’ikigitsindirano. Ariko abizera barangije kurokoka igihano cy’ibyaha aribyo urupfu rwo mu Mwuka n’umuriro utazima, kandi ubu abizera bahawe imbaraga zo kunangirira icyaha. 

Ubu dufite gutoranyamo gucumura cyangwa gukiranuka, kuko dufite imbaraga zirwanya icyaha binyuze muri Mwuka Wera uturimo, we uhora atweza kandi akanaducyaha iyo ducumuye [Abaroma 8:9-11]. Iyo abizera baturiye Imana ibyaha byabo kandi bagasaba imbabazi, basubizwa mu busabane n’ubumwe nayo. Kuko Bibliya ivuga ati: "Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose." [1 Yohana 1:9].

Abantu bose bariho urubanza rw’uburyo butatu: kamere y’icyaha bavukanye, icyaha batsindiriwe, ndetse n’ibyaha byabo bakoze. Kandi igihano gihabwa abanyabyaha ni urupfu [Abaroma 6:23]; urupfu rw’iteka ryose [Ibyahishuwe 20:11-15]. Ariko ku bw’impuhwe nyinshi, ibyo byaha uko ari 3 byabambwe ku musaraba wa Yesu, none ubu binyuze muri Yesu Kristo abantu bafite ’gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byabo nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri’ [Abefeso 1:7]. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06