Ese niyihe mpamvu Bruce Melodie yakuwe ku rutonde rw’abaririmba mu Iserukiramuco ‘One love Africa’ i Burayi

Jul 6, 2024 - 09:10
 0  196
Ese niyihe mpamvu Bruce Melodie yakuwe ku rutonde rw’abaririmba mu Iserukiramuco ‘One love Africa’ i Burayi

Ese niyihe mpamvu Bruce Melodie yakuwe ku rutonde rw’abaririmba mu Iserukiramuco ‘One love Africa’ i Burayi

Jul 6, 2024 - 09:10

Bruce Melodie yerekeje i Burayi mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2024 ari kumwe na DJ Marnaud, aho bitabiriye igitaramo bategerejwemo i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2024.

Ubwo Bruce Melodie yerekezaga i Burayi yabisikanye n’itangazo ritunguranye ryavugaga ko uyu muhanzi yakuwe ku rutonde rw’abagomba kuririmba mu Iserukiramuco ‘One love Africa’ riri kubera muri Suède.

Uyu muhanzi wahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2024, byari byitezwe ko abanza kuririmba mu Iserukiramuco ‘One love Africa’ ryatumiwemo abahanzi barimo Ruger, Innoss’B, Fik Fameica n’abandi banyuranye.

Nta mpamvu iyo ariyo yose yatangajwe yatumye Bruce Melodie akurwa ku rutonde rw’abatarama muri iri serukiramuco yakuwemo ku munota wa nyuma.
Ku rundi ruhande uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2024.

Ni igitaramo cyateguwe na Positive Production, aho Bruce Melodie azahurira n’abarimo DJ Marnaud na Princess Flor.

Ni igitaramo Bruce Melodie agiye gukorera i Burayi mbere yo kwerekeza muri Canada azataramira muri Nzeri-Ukwakira 2024.

DJ Marnaud na Bruce Melodie berekeje i Bruxelles mu Bubiligi
Bruce Melodie yakuwe mu baririmba mu Iserukiramuco ryitwa 'One love Africa'
Bruce Melodie na DJ Marnaud bategerejwe mu gitaramo kibera i Bruxelles mu Bubiligi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268