Ese niki kihishe inyuma ry'iyeguzwa rya Twizeyeyezu wayoboraga AS Kigali y’Abagore

Ese niki kihishe inyuma ry'iyeguzwa rya Twizeyeyezu wayoboraga AS Kigali y’Abagore
Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yegujwe n’Inteko Rusange ihita imusimbuza Shiraniro Ngenzi Jean Paul wari Visi Perezida.
Iyi nama yateranye ku Cyumweru, tariki 2 Kamena 2024 yasize Shiraniro Ngenzi Jean Paul wari Visi Perezida agizwe umuyobozi mushya w’iyi kipe y’umujyi.
Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo iyi kipe yari ikubutse mu marushanwa Nyafurika yabereye muri Tanzania, Shiraniro wari Visi Perezida yatangiye gufata ibyemezo Perezida Twizeyeyezu atabizi ibyateje umwuka mubi.
Bimwe mu byo yafashe birimo kwirukana abatoza Sogonya Hamiss Cyishi wari umutoza mukuru na Safari Mustafa Jean Marie Vianney wari umutoza w’abanyezamu.
Twizeyeyezu Marie Josée yari amaze imyaka ibiri ku buyobozi bwa AS Kigali WFC yagiyeho muri Werurwe mu 2022.
Muri rusange, uyu mwaka ntabwo wagenze neza kuri iyi kipe isanzwe yiharira ibikombe byose ariko kuri iyi nshuro bikaba byaregukanwe na Rayon Sports WFC yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.

