Ese Kuki abagabo benshi bakunda abagore/abakobwa b’amabuno n'amatayi manini?

Jan 5, 2024 - 22:53
 0  1460
Ese Kuki abagabo benshi bakunda abagore/abakobwa b’amabuno n'amatayi manini?

Ese Kuki abagabo benshi bakunda abagore/abakobwa b’amabuno n'amatayi manini?

Jan 5, 2024 - 22:53

Hari abashobora kukubwira ko igisubizo cy’iki kibazo bigoranye kukibona, gusa kuba Bihari byo birahari, hari abagabo bakubwira ko batabonye abagore cyangwa abakobwa bafite amabuno manini bakigumira uko mpaka.

Ni ibintu bimaze igihe mu mico y’ibihugu bimwe na bimwe, byagera ku mugabane wa Afurika ho bigaca umugani, gusa nt twakirengagiza ko ibi tari ko bimeze ku bantu bose.

Buri wese agira ibyo akunda byihariye.

Muri siyansi, aya mahitamo akenshi ashingira ku mpamvu z’imimerere y’ibinyabuzima, imitekerereze n’umuco. Hari bimwe twagerageje gukusanyiriza hamwe byagiye bigaragazwa n’abashakashatsi cyangwa abahanga mu by’ubuzima bishobora kuba impamvu usanga hari abagabo bikundira abagore bafite imiterere yihariye.

Bamwe mu bahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko imiterere runaka y’umuntu cyane umugore igirana isano n’imyororokere. Urugero umugore ufite amabuno manini cyangwa uteye neza nk’uko benshi bakunda kubivuga, hari aho byagiye bigaragara ko agira imisemburo ihagije ifasha mu gukura kw’imyanya myibarukiro y’abagore, ibi bigahuzwa no kubyara neza k’umugore.

Ibi rero bikajyana n’imvugo y’uko abagabo benshi bakururwa n’abagore bateye batyo ngo kuko baba bafite ibyago bike byo guhura n’bibazo by’ubuzima bw’imyororokere.

Ikindi n’uko umuco w’ahantu cyangwa abantu runaka usanga ugena ibipimo by’ubwiza bw’umuntu mu buryo runaka, ku buryo bigira ingaruka ku bantu batandukanye mu kugena amahitamo y’ibyo bakunda.

Aha wafata urugero nk’itangazamakuru aho usanga nko mu bikorwa byo kwamamaza cyangwa mu bindi nk’imyidagaduro usanga biteza imbere abagore cyangwa abakobwa bafite imiterere yihariye, bikaba intandaro yo kuba abantu benshi babigenderaho bakeka ko ariko kuri.

Imico itandukanye nayo igira ibyo ishingiraho igena ubwiza bw’ikintu runaka, kandi ibyo biba byashingiweho bikagenda bihinduka uko ibihe bigenda biha ibindi.

Niyo mpamvu ibyifuzo by’imiterere y’umubiri akenshi bigenwa n’amahame y’abantu n’umuco wabo.

Gusa amahitamo y’umuntu, ashobora gushingira ku byo yagiye ahura nabyo cyangwa ubuzima yabayemo, uko yarezwe, cyangwa bigaterwa indangagaciro z’umuntu ku giti cye.

Akamenyero n’ibyo umuntu akunda kubona cyane, nabyo bishobora kugira uruhare mu gutuma habaho abagabo bakunda abagore bafite amabuno manini.

Ibi bivuze ko iyo umuntu aba hafi cyangwa akunda kubona cyane abantu bateye mu buryo runaka, kubiyumvamo byoroha cyane bitandukanye na ba bandi bababona gake.

Nko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Aziya nk’u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’u Buyapani, ubwiza bw’umugore akenshi bushingira ku kuba ananutse mu nda, ashinguye kandi afite uruhu rujya gusa n’urw’abanyaburayi.

Abahanga mu bijyanye n’imiterere ya muntu , bavuga ko nubwo usanga hari abagabo bashyira imbere imiterere y’abagore kuruta ibindi, ataribyo byonyine bashingiraho babagira amahitamo yabo.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com