Ese kubera iki U Burusiya bwataye muri yombi Minisitiri wungirije w’ingabo

Apr 24, 2024 - 10:01
 0  237
Ese kubera iki U Burusiya bwataye muri yombi  Minisitiri wungirije w’ingabo

Ese kubera iki U Burusiya bwataye muri yombi Minisitiri wungirije w’ingabo

Apr 24, 2024 - 10:01

Kuri uyu wa Kabiri ku ya 23 Mata 2024, komite y’igihugu ishinzwe iperereza mu Burusiya yatangaje ko Minisitiri w’ingabo wungirije muri icyo gihugu, Timur Ivanov, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bya ruswa.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko byahise bimenyeshwa Perezida Vladimir Putin ndetse na Minisitiri w’Ingabo mu Burusiya, Sergey Shoigu.

Mbere y’itabwa muri yombi mu masaha ya kare ku wa Kabiri Ivanov watawe muri yombi yari yitabiriye inama ya minisiteri y’ingabo, yanitabiriwe n’abasirikare bakuru muri iki gihugu.

Nubwo nta makuru ahagije iyi komite ishinzwe iperereza yashyize hanze, bivugwa ko Ivanov, akekwaho kwakira ruswa ya miliyoni imwe y’ama roubles [amafaranga akoreshwa mu Burusiya], angana na $10,500. Mu gihe yahamwa n’iki cyaha ashobora gukatirwa igifungu cy’imyaka 15.

Ivanov yamaze imyaka myinshi akorera mu nzego za leta z’ingufu n’ubwubatsi anakorera ibigo binyuranye bikomeye by’u Burusiya.

Yigeze kuyobora Sosiyete ya Oboronstroy yubakira abasirikare b’iki gihugu inzu zo guturamo kuva mu 2013 kugeza mu 2016, nyuma aza guhabwa umwanya afite ubu aho zimwe mu nshingano ze harimo kureberera ibikorwa bya gisirikare by’ubwubatasi byose muri iyi minisiteri.

Minisitiri w’ingabo wungirije mu Burusiya, Timur Ivanov, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bya ruswa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268