Ese koko nawe wabyicuza? Umugore akomeje kuvugisha benshi kubera ko yatangaje ko ikintu yicuza cyambere nukuba yarabyaye

Ese koko nawe wabyicuza? Umugore akomeje kuvugisha benshi kubera ko yatangaje ko ikintu yicuza cyambere nukuba yarabyaye
Umugore wo muri Afurika y’Epfo,witwa Khvnyi, yavuze ko kuba umubyeyi ari kimwe mu bintu yicuza cyane.
Khvnyi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri X, ku wa kabiri, 7 Ukuboza, ariko, yongeyeho ko atanga umwana we.
Ati“Nanga kuba umubyeyi. Ni kimwe mubyo nicuza cyane kandi ntamuntu numwe ushobora kunyemeza ko bifite agaciro. Iteka ryose.
Kuba umubyeyi biravuna. Ndabyanga kandi iyaba nashobora gusubiza ibihe inyuma sinari kuba umubyeyi. Ntabwo bivuze ko nanga umwana wanjye. ”
Abantu benshi bagiye munsi bamwandikira ubutumwa bamunenga cyane kubera ibyo yatangaje.
Uyu mugore yabwiwe ko kubyara ari amahirwe atabonwa na buri wese bityo akwiye kubyishimira.