Ese bigenda bite ngo uruhinja ruvukane amenyo? Sobanukirwa impamvu yabyo

Mar 19, 2024 - 17:01
 0  551
Ese bigenda bite ngo uruhinja ruvukane amenyo? Sobanukirwa impamvu yabyo

Ese bigenda bite ngo uruhinja ruvukane amenyo? Sobanukirwa impamvu yabyo

Mar 19, 2024 - 17:01

Nubwo impamvu nyamukuru ibitera itaramanyekana, abahanga mu buvuzi bagaragaza ko kuba uruhinja rwavukana amenyo (Natal teeth) ari kimwe mu bigaragaza ko rwavukanye ibibazo byarwibasiye mu iremwa ryarwo mu nda y’umubyeyi.

Ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Rochester mu Bwongereza rigaragaza ko kuba uruhinja rwavukana amenyo bibaho gake, bikaba byaterwa n’indwara zitandukanye zirimo nk’iya ‘Sotos’ ituma ingingo z’umubiri w’umwana zikura cyane mu buryo budasanzwe mu mwaka wa mbere.

Hari kandi ukuba umwana yaravukanye Indwara ya ‘Chondroectodermal Dysplasia’ ituma ibice by’ingingo birimo nk’amagufa bigwingira, indwara ya ‘Pachyonychia congenita’ ituma ibice by’umuntu nk’uruhu, umusatsi n’inzara byangirika, n’izindi ndwara nka ‘Hallermann-Streiff syndrome’ itera iyangirika mu mikurire y’ibice by’umubiri w’umuntu nk’isura cyangwa amenyo.

Umwana kandi ashobora kuvukana amenyo nk’ingaruka z’imirire itaboneye nyina yafashe amutwite, guhindagurika kw’imisemburo ya nyina mu gihe amutwite, imiti imwe n’imwe umubyeyi yaba yarakoresheje atwite uwo mwana ndetse n’ibindi.

Ingaruka zo kuba uruhinja rwavukana amenyo ziratandukanye kuko rushobora kuruma umubyeyi mu buryo budasanzwe mu gihe ruri konka, kuba na rwo rwakwiruma rukikomeretsa ururimi, no kuba byatera umubyeyi ibibazo byo mu mutwe birimo n’ihungabana mu gihe abyaye umwana ufite amenyo kandi adasanzwe afite amakuru ko bibaho.

Ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Rochester mu Bwongereza kandi rivuga ko umwana uvukanye amenyo ashobora kwitabwaho n’inzobere mu kuyavura akaba yakomeza gukura mu buryo busanzwe ariko bitewe n’imyaka uvurijeho umwana.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06