Ese Bakiristo bene data kubera iki ari Ngombwa ko Umukiranutsi ageragezwa bikomeye ?

Ese Bakiristo bene data kubera iki ari Ngombwa ko Umukiranutsi ageragezwa bikomeye ?
kubera iki ari Ngombwa ko Umukiranutsi ageragezwa bakiristo bene data?
Zaburi 34:20
“Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, Ariko Uwiteka amukiza muri byose.”
Yakobo 1:2
“Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,”
Yakobo 1:12
“”Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikambary’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.”
Intego: kubera iki Ari Ngombwa ko Umukiranutsi ageragezwa.
Yesu ashimwe cyane bakundwa iyo dusomye ijambo ry’Imana dusangamo ingero z’abantu bubahaga Imana muburyo bukomeye nyamara bagiye banyura mubihe bikomeye cyane byo kugeragezwa n’Imana ubwayo ndetse ikemera ko bibageraho Bidaturutse ko bakoze ibyaha.
Ingero z’ibigeragezo:
1. Ibyago
2. Amakuba
3. Intambara
4. Urwango (kwangwa).
5. Indwara n’ibindi byinshi.
Ibyanditswe dusomye haruguru bitugaragarije ko dukwiye kuba twiteguye nk’abakiranutsi guhura n’ibigeragezo by’uburyo bwinshi.
Bityo ijambo ry’Imana ryemera ko umukiranutsi akwiye cyangwa ashobora kugeragezwa.
Bamwe mubantu babayeho ndetse baba abakiranutsi bemerwa n’Imana ariko ntibyababujije ko bahura n’ibigeragezo bitandukanye.
Urugero:
1. Mose wabaye impunzi avuye ibwami.
2. Yozefu wanzwe na bene se kugera agurishijwe muri Egiputa.
3. Yobu wahuye n’ibyago tuzi muburyo bwose (umuryango,ubutunzi,ubuzima).
4. Dawidi wahigwaga n’umwami sawuli
5. zakariya wo mwa Abiya.
6. kristo umwana w’Imana isumba byose.
▪️Ibi bitwereka ko hariho impamvu nyinshi abakiranutsi bakwiye kuba biteguye gushikama mugihe bahuye n’ibibahinyuza bitandukanye.
▪️Ikindi ntabwo dukwiye guhagarara guca Imanza kubarimo kunyura mubihe byo kugeragezwa no kubavuga uko dushatse.
Impamvu zo kugeragezwa ni nyinshi bitewe n’icyo Imana ishaka.
Muri zo harimo:
1. Umurimo Imana ishaka gukora muri twe (kureba kwizera kwacu ,gukura etc.)
2. Icyo Imana ishaka kugukoresha mubihe biri imbere.
3. Kubera abandi Inyigisho.
4. Kugaragaza Icyubahiro cyayo(Imana) kubatayizi no kubageragezwa.
5. Kwibutswa ko turi mw’isi nyamara tutari ab’isi rero systeme y’isi ituma duhinyuzwa muri byinshi.
6. Dufite amasezerano y’ubuzima buzaza kandi isezerano ryose rirageragezwa.
7. Gusunikira umuntu Gushaka Imana.
Icyo umukiranutsi akwiye gukora mugihe cyo kugeragezwa:
1. Gukomeza kwihangana (Yakobo 1:12).
2. gushikama no kwirinda kwitotomba (yobu 19:25).
3. Guharanira kunesha ibimugerageza.(Ibyah 2:17b)
“Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa.)
4. Kugumana kwizera ko hariho iherezo ryo kugeragezwa (Yobu 19:25 ).
5. Kwihatira Gukomeza gushaka Imana (Yobu 5:8).
Hari ubwo waba urimo kunyura mubihe nk’ibi biruhije.
Icyo ukwiye kuzirikana nuko amaherezo bizarangira:
Amaganya 3:31
Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.
Amaganya 3:32
Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,Nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.
Imana ibahe umugisha.
Bigezwehotv tubifurije umugisha uturuka ku Mana data ugere kuri mwese kandi Nyagasani azabageze aho mwifuza kugera rwose Amen.