Eddy Kenzo yashyize hanze ibye na Jose Chameleon abantu bagwa mu kantu

Eddy Kenzo yashyize hanze ibye na Jose Chameleon abantu bagwa mu kantu
Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda Edrisah Kenzo Musuuza uzwi cyane nka Eddy Kenzo yakomoje ku rukundo akundamo Jose Chameleon ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Uganda.
Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na televiziyo imwe mu zikorera muri Uganda tariki 19 Kamena 2024, Eddy Kenzo yavuze ko afata Jose Chameleon nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Uganda.
Ubwo yari abajijwe uko afata Jose Chameleon Eddy Kenzo yagize ati: “Nkunda uwo ari we, ibihangano yatanze byaturemeye ibyishimo, n’ibyo akomeje kutugezaho, injyana ze ntizisaza ni umuhanga pe, njye ubwanjye ndamukunda kandi turateganya gutegura ibirori bikomeye byo kuzamwereka ko uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki wa Uganda bizirikanwa, imyaka 25 muri uru ruganda si ikintu cyoroshye.”
Eddy Kenzo avuze ibi mu gihe hashize igihe ashyizwe ku rutonde rw’abahanzi muri Uganda bakwiye gusuhuza Jose Chameleon bapfukamye nk’ikimenyetso cyo kumwubaha, urutonde rwakozwe n’umwe mu basesenguzi basesengura inkuru z’imyidagaduro muri icyo gihugu witwa Eddy Sendi.
Ubwo yari mu kiganiro Talk and Talk Show, tariki 5 Gicurasi 2024, Eddy Sendi yavuze ko abahanzi batandukanye badakwiye gusuhuza Jose Chameleon bahagaze kubera icyubahiro bamugomba, ahubwo bakwiye kumusuhuza n’amaboko yombi kandi bapfukamye, kuri urwo rutonde harimo na Eddy Kenzo.
Ibi biravugwa kandi mu gihe Chameleon akomeje imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25, amaze mu muziki giteganyijwe tariki 31 Kanama 2024 yise Legend in Gold Concert, kizabera muri Selena Hotel i Kampala.
Eddy Kenzo ni umwe mu bashinze ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda akaba na Perezida waryo (Uganda National Musician Federation), aho abahanzi baribarizwamo baherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza ibigwi bya Jose Chameleon cyabereye muri Alure Hotel and Suites mu Mujyi wa Kampala, ariko kandi Eddy Kenzo uyobora iryo shyirahamwe akavuga ko barimo gutegura ikiruseho icyabaye.
Mu gihe Jose Chameleon akomeje imyiteguro y’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki azabanza ataramire muri Canada tariki 6 Nyakanga 2024.
Jose Chameleon umaze mu muziki imyaka irenga 25 Jose Chameleon afite imizingo (Alubumu) 17 mu ndirimbo zirimo Kipepeo, Shida za Dunia, Valu Valu, Bayuda, Badilisha, Sweet Banana, Champion n’izindi.