DRC: FARDC Yongeye Gukwizwa Imishwaro Nyuma y’Imirwano Ikaze Yabahuje na M23

DRC: FARDC Yongeye Gukwizwa Imishwaro Nyuma y’Imirwano Ikaze Yabahuje na M23
Mu mirwano ikaze yasakiranije uru hande rurwanira ubutegetsi bwa Kinshasa n’abarwanyi ba M23 yabaye ku munsi w’ejo hashize M23 yirukanyije ihuriro ry’Ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi rihungira mu gace Kaina ko muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’i mirwano yageze mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi ndetse no mu bindi bice byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo itangijwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23, umutwe , ugamije gushyiraho akadomo kanyuma k’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ay’a makuru yanemejwe n’umuvugizi w’Ingabo za FARDC mu karere ka 34 ariho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yahamije ko habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za RDC. Avuga ko iyi mirwano yabereye muri Bwemerimana no muri Minova.