DRC Byakomeye: Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba yinyuzemo ashimagiza M23

DRC Byakomeye: Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba yinyuzemo ashimagiza M23
Jean Pierre Bemba, Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yavuze ko ingabo z’iki gihugu zananiwe kunyeganyeza umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, aho Bemba yamenyesheje bagenzi be ko FARDC yakomeje ibikorwa bigamije gukura M23 muri iyi ntara.
Gusa ngo ibi bikorwa byakomwe mu nkokora n’uko uyu mutwe witwaje intwaro wakomeje kongera imbaraga z’abarwanyi ndetse n’ibikoresho.
Nk’uko radiyo na televiziyo bya RDC, RTNC, byabitangaje kuri uyu wa 4 Gashyantare, yagize ati “M23 yihagazeho imbere y’imbaraga z’igisirikare cyacu zo kugarura amahoro, umutekano n’ubuyobozi bwa Leta.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu; ibyatumye umuhanda uhuza Goma, Sake na Minova (muri Kivu y’Amajyepfo) ufungwa.