DRC: Biravugwa ko umusirikare wa FARDC yaturikijwe n'igisasu

DRC: Biravugwa ko umusirikare wa FARDC yaturikijwe n'igisasu
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, Nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye kuvugwa inkuru y'urupfu rw'umusirikare wa FARDC bivugwa ko waturikanywe n’igisasu, kikamukomeretsa mu Mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi.
Ni mugihe uyu mugi wa Sake umaze igihe ukorerwamo imirwano ikomeye ya FARDC n’inyeshyamba za M23; bijyanye no kuba buri ruhande rushaka kwigarurira uriya mujyi.
Sosiyete Sivile yo muri Masisi yatangaje ko mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu imirwano yarimo ijya mbere mu duce dukikije agace ka Shasha, nyuma y’indi yari yiriwe ibera ahitwa Bweramana muri Groupement ya Mufuni Shanga nkuko corridorreport ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ariko rero kugeza ubu haracyari urujijo rw’urimo agenzura umujyi wa Sake, bijyanye no kuba buri ruhande mu zihanganye rwigamba kuba rugenzura uriya mujyi.