Dr Ngirente yeretswe ahazaza h’ubufatanye bw’u Rwanda na Global Fund imaze gutanga asaga miliyari $1

Nov 13, 2023 - 19:16
 0  118
Dr Ngirente yeretswe ahazaza h’ubufatanye bw’u Rwanda na Global Fund imaze gutanga asaga miliyari $1

Dr Ngirente yeretswe ahazaza h’ubufatanye bw’u Rwanda na Global Fund imaze gutanga asaga miliyari $1

Nov 13, 2023 - 19:16

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yakiriye mu Biro bye, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya Sida, Malaria n’Igituntu [Global Fund], Peter Sands, bagirana ibiganiro byagarutse ku hazaza h’imikoranire y’u Rwanda n’iki kigega.

Peter Sands n’itsinda bari kumwe bari i Kigali, aho bitabiriye inama irebera hamwe uko za Guverinoma, abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga yashora imari mu bikorwa bifasha abaturage kubona ubuvuzi bugezweho.

Ibiganiro bya Peter Sands na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, byitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimama Sabin.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo guhura na na Minisitiri w’Intebe, Peter Sands yashimye u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’igihe kirekire.

Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe byagenze neza kuko byibanze cyane ku bikorwa Global Fund imaze gukora mu guteza imbere urwego rw’ubuzima n’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.

Ati "Global Fund yabaye umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kurwanya Sida, Igituntu na Malaria kandi dufatanyije hari byinshi byagezweho by’umwihariko kuri Virusi Itera Sida. Twaganiriye ku cyakorwa kugira ngo ibyagezweho birusheho gusigasirwa mu kurandura ibi byorezo nk’ibibangamiye ubuzima bw’Abanyarwanda."

Yavuze ko mu bindi yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente harimo ibikorwa iki kigega giteganya gukomeza gukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Ati "Ikindi turimo gukorana n’inzego z’ubuzima mu Rwanda ni ukugira ngo umwuka wongererwa abarwayi baba bawukeneye ubashe kuboneka ku bwinshi hano mu Rwanda no kubaka ubushobozi bw’igihugu mu kugira imbangukiragutabara."

Kuva mu 2002, Ikigega Global Fund kimaze gutera inkunga u Rwanda ya miliyari imwe y’Amadorali ya Amerika.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimama Sabin yavuze ko ayo mafaranga yatanze umusaruro ugaragara.

Ati "Yatanze umusaruro nk’uko bigaragara, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kimwe cyagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe yatanze umusaruro kurusha ahandi henshi ari nayo mpamvu aba yaje na hano, si hano gusa hari n’ahandi ariko hari icyo twabonye cyafasha cyangwa se kigenda neza kigakomeza."

Minisitiri Dr Nsanzimama yavuze ko u Rwanda ruteganya kwigisha abaganga benshi bavura mu byiciro byose, kandi bakaboneka mu gihe gito kitarenze imyaka ine.

Ati "Global Fund rero babonye ko ari ngombwa gutera inkunga iyo gahunda kuko ni ikintu kizafasha kubaka urwego rw’ubuzima, kuko ushobora kubaka inzu udafite abantu bazikoreramo bashoboye kandi ku rwego rwo hejuru cyane, ntabwo wagera kuri byinshi."

Binyuze mu bufasha Global Fund iha u Rwanda, hagati ya 2010 na 2020, umubare w’impfu zifitanye isano n’agakoko gatera Sida wagabanutse ku kigero cya 59% uva ku 5900 mu 2010 ugera ku 2500 mu 2020.

Ikigereranyo cy’abantu babana n’agakoko ka Sida bafata imiti igabanya ubukana nacyo cyikubye inshuro zirenga ebyiri, kuko umubare wabo wavuye ku bantu ibihumbi 89 mu 2010 ugera ku bantu ibihumbi 207 mu 2020.

Hagati ya 2010 na 2020, ikigero cy’abagerwaho n’imiti igabanya ibyago byo kuba umubyeyi yakwanduza Sida umwana atwite, cyavuye kuri 59% kigera kuri 98%.

Impfu ziturutse ku gituntu nazo zarabaganutse ku kigero cya 40% hagati ya 2012 na 2020. Ni mu gihe n’abarwayi ba malariya bagabanutse hagati ya 2020 na 2021 ku kigero cya 41%.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com