Dore urutonde rw’abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival, hari nuwo bashizeho bwa mbere kuva yatangira umuziki

Aug 23, 2024 - 16:35
 0  246

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye Kenny Sol haba mu kuririmba neza no gukorana n’abantu bakomeye yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu bitaramo bizazenguruka igihugu bizwi nka Iwacu Muzika Festival.

Mu mbamutima nyinshi Kenny Sol yavuze ko yishimiye kuba azagaragara muri ibi bitaramo kandi yiteguye kuzereka abafana be bazitabira Iwacu Muzika Festival nk’uko asanzwe abikora neza mu bindi bitaramo kandi agiye kwegera abafana be nanone kuko hari haciyeho igihe ntabitaramo ajyamo bisanga abafana kandi akomeza avuga ko anabyikundira usibye kuba ari akazi bisanzwe.

MTN ni yo muterankunga mukuru w’iri serukiramuco ryiswe MTN Iwacu Muzika Festival
Ibi bitaramo bizatangira taliki ya 31/08/2024 biterwa inkunga n’ikigo cy’itumanaho MTN biteganyijwe ko bizazenguruka hirya no hino mu gihugu mu turere umunani ariko hatari mu mujyi wa kigali, uretse Kandi Kenny Sol harimo n’abandi bahanzi nka:
Bruce Melody

Bwiza

Ruti Joel

Chriss Eazy

Bushali

Danny Nanone

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461