Dore umubare wabandura Mpox bayikura mu mibonano mpuzabitsina

Dore umubare wabandura Mpox bayikura mu mibonano mpuzabitsina
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko indwara ya Mpox ikomeje kugaragara mu Rwanda, aho abarwayi bashya bagera kuri bane cyangwa batanu bandura buri cyumweru.
Iyi ndwara, iterwa na virusi izwiho kwandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, ngo ikwirakwira cyane mu bantu bafite imyitwarire ibashyira mu byago byinshi.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RTV, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yatangaje ko abarenga 95% by’abandura Mpox mu gihugu bayikura mu mibonano mpuzabitsina. Yakomeje avuga ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abantu basobanukirwe n’uburyo bwo kwirinda.
Mpox ikwirakwira cyane binyuze mu guhura kw’imibiri, cyane cyane igihe habayeho gukoranaho n’ibisebe. Ibimenyetso byayo birimo umuriro, umunaniro, ibisebe ku ruhu, n’ububabare mu ngingo.
Ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho byakoreshejwe n’uwanduye, kudakaraba intoki neza kandi bishobora kongera ibyago byo kwandura.
RBC ikomeje ubukangurambaga mu baturage, cyane mu bantu bashobora kuba bafite ibyago byinshi byo kwandura, ndetse n’abamaze guhura n’abantu banduye.
Indwara ya Mpox ikomeje kuba ikibazo, ariko inzego z’ubuzima zemeza ko ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi buzafasha gukumira ikwirakwira ryayo no kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.
Source: Bwiza