Dore uko umuhango wo gushyingura abazize ibisasu byatewe i Mungunga hafi n’umujyi wa Goma, wagenze

May 16, 2024 - 06:25
 0  386
Dore uko umuhango wo gushyingura abazize ibisasu byatewe i Mungunga hafi n’umujyi wa Goma, wagenze

Dore uko umuhango wo gushyingura abazize ibisasu byatewe i Mungunga hafi n’umujyi wa Goma, wagenze

May 16, 2024 - 06:25

Abantu bishwe n’ibisasu mu nkambi y’impunzi iri i Mugunga ku munsi w’ejo barashinguwe. Ni imibiri y’abantu mirongo itatu n’abatanu niyo yabashe gushingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15/05/2024.

Umuhango wo gushingura witabiriwe n’abayobozi batandukanye baje baturutse mu murwa mukuru i Kinshasa barimo na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’u butabazi no kugoboka abari mu kaga, Modeste Mutinga, uwitangaza makuru n’itumanaho, Patrick Muyaya, n’abadepite batandukanye batowe mu mujyi wa Goma.

Bari baje kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo mu nkambi ya Bulengo na Mugunga ahagana ku itariki ya 03/05/2024, ubwo haterwaga ibisasu bigahitana abantu.

Leta ivuga ko abaguye muri ibyo bitero ko ari abantu 35.

Umuhango nyirizina watangijwe ku mugaragaro igihe c’isaha umanani za manywa.

Imibiri yose uko ari 35 yari itwikiriwe n’amabara atandukanye arimo ubururu, umuhondo, n’umutuku agize ibendera rya Congo.

Afata ijambo Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Peter Cirimwami Nkuba, yabanje kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo. Uyu kandi yagaragaje ko Guverinoma idashobora kwihanganira ibyavuzwe avuga ko umukuru w’igihugu n’abagize Guverinoma barimo gufata ingamba zigamije kurinda abaturage bari mu duce tubangamiwe n’umutekano muke, we avuga ko uterwa n’umutwe wa M23.

Ni nabwo butumwa abategetsi bavuye i Kinshasa bakomeje kugarukaho.

Bamwe mu bagize imiryango y’abakozweho n’icyo gitero cya Mugunga mu gahinda kenshi bakurikiyeho, maze haba amarira menshi.

Imibiri uko yose ari 35 yashinguwe mw’irimbi rya Kibati ho muri teritware ya Nyiragongo.

Hagati aho Guverinoma yahise isohora itangazo rimenyesha ko hagiye gutegurwa ikiriyo mu gihugu hose, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyekongo bahunze intambara.

Abagize imiryango y’ababuze ababo bo bagiye bagaruka ku gusaba leta kubashakira umutekano no kubasubiza mu duce baje bavamo.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501